Icyumweru kimwe nyuma y’umutingito wahitanye abantu, nibura umutingito uri ku gipimo cya 5 wibasiye Afghanistan mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri kugeza ku wa gatanu, 5 Nzeri 2025, ryakomerekeje abandi bantu icumi mu burasirazuba bw’igihugu.
I Kounar, imwe mu ntara zibasiwe cyane n’umutingito wo ku cyumweru, tariki ya 31 Kanama kugeza ku ya mbere 1 Nzeri, gutanga ubufasha bigakomeza kuba ingorabahizi, abaturage baho baracyumva ko bari bonyine.
Muri Afghanistan, kuva umutingito wari ku gipimo kinini cya 6, wangije ntara ya Kounar hamwe n’abaturanyi benshi b’abaturanyi bo mu gace ka Laghman na Nangarhar, mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki ya 31 Kanama kugeza ku wa mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, imitingito igera ku icumi yumvikanye nko mu murwa mukuru, Kabul, ndetse na Islamabad, muri Pakisitani. Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza cyatangaje ko “abantu icumi bakomeretse.
Ariko ikintu kigaragara cyane muri iki kibazo cyubutabazi ni ingorane abakozi bashinzwe ubutabazi hamwe nitsinda rya leta bahura nabyo ku buryo gutanga ubutabazi bitoroshye.
Kugera mu gace ka mbere k’imidugu yibasiwe n’inkangu zafunze imihanda bigasaba nibura amasaha ane n’imodoka, bimwe bikaboneka nyuma yamasaha menshi yo kugenda. Kubera iyo mpamvu, umuhanda ujya Kounar wuzuyemo amabuye ugomba gutunganywa, bikadindiza cyane ibikorwa nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, Margot Davier uri i Kounar,
Izo mbogamizi ziremereye cyane zituma abaturage bumva ko batereranywe kandi batitaweho n’abayobozi. Urugero, mu mudugudu wa Ghonday, mu cyumweru kimwe bahawe ibiryo inshuro eshatu gusa.
Ku barokotse uwo mutingito, bibateye umubabaro n’impungenge. Imiryango ibihumbi n’ibihumbi iba mu mahema, imfashanyo imwe rukumbi bahawe nk’uko babivuga, ndetse batinya ko ibisenge byabo bizabasenyuka cyangwa ayo mahema yabo akaguruka.
Imibare iheruka y’abapfuye yashyizwe ahagaragara n’abatalibani bari ku butegetsi igaragaza ko abantu barenga 2 200 bahasize ubuzima, abagera ku 4 000 barakomereka, inzu zigera ku 7 000 zirasenyuka, akaba ari wo mutingito wahitanye abantu benshi mu mateka ya vuba y’icyo gihugu.