Africa CDC yasabye kongera gusuzuma ibyo kubuza Abanyamerika gusura u Rwanda
Ubuzima

Africa CDC yasabye kongera gusuzuma ibyo kubuza Abanyamerika gusura u Rwanda

KAMALIZA AGNES

November 19, 2024

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabwe n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, (Africa CDC), gukuraho imyanzuro yafashe ibuza abenegihugu bacyo gusura u Rwanda kubera icyorezo cya Murbug.

Mu ibaruwa umuyobozi mukuru wa Africa CDC, Dr Jean Kaseya yoherereje Hon. Xavier Becerra, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Ubuzima na Dr. Mandy Cohen, Umuyobozi wa US CDC, Dr Kaseya yabagaragarije intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu guhangana n’iki cyorezo.

Yagaragaje ko kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2024, wari umunsi wa 18 nta murwayi mushya uragaragara, abanduye bose barakize, ndetse n’abahuye n’abanduye 100% bakaba bameze neza. 

Dr Kaseya avuga ko ibyo byose u Rwanda rwabigezeho kubera imbaraga n’ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Africa CDC, Ishami  ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (WHO), n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga bashyizeho ingamba zikarishye zo guhashya iki cyorezo.

Mu kiganiro ngarukacyumweru gitanga ishusho y’icyorezo cy Murburg cyahuje Minisiteri y’Ubuzima na   Africa CDC, mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko iki icyorezo cyarangiye.

Yagize ati: “Tumaze igihe kirenga ukwezi nta muntu n’umwe upfuye azize Marburg, kandi ni intambwe ikomeye, ariko turacyakomeje ingamba z’ubwirinzi.”

Kuwa tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko mu gihugu hagaragaye icyorezo cya Marburg, ruhita rufata iya mbere mu guhangana nacyo no kwita ku barwayi yagaragayeho.

Kuva ku wa 07 Ukwakira 2024 Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zasohoye itangazo risaba abaturage baryo bashaka gukorera ingendo zabo mu Rwanda kubyitondera kubera icyorezo cya Murbug.

Ibipimo bya Africa CDC na OMS byemeza ko u Rwanda rwageze ku ntera ishimishije mu guhashya Marburg kandi bigaragaza ko abantu badakwiye kugira impungenge, cyane ko nta barwayi bashya bari kugaragara bityo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikwiye kongera gusuzumana ubushishozi iryo tangazo.

Ni mu gihe iryo tangazo ribuza abantu kuza mu Rwanda ryagize ingaruka ku bukerarugendo n’ubucuruzi, kandi ari ingenzi mu bukungu bw’Igihugu.

Africa CDC yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kureba mu buryo bwimbitse, ikanareba n’abafatanyabikorwa mpuzamah anga kugira ngo basuzume uko ibintu bihagaze mu Rwanda kugira ngo bagire ibyo bahindura muri iryo tangazo.

Ibipimo bya Minisiteri y’Ubuzima bigaragaza ko umubare w’abapfuye uri ku kigero cya 22.7%  kikaba ari igipimo kiri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere byagiye birangwamo icyo cyorezo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA