Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu rwego rw’Ubuhinzi (AGRA), yavuze ko umugabane wa Afurika ufite icyuho cy’ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi.
Yabigarutseho ubwo hatangizwaga Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF 2026), yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane tariki 02 Mata 2026. Ni inama yahurije hamwe abayobozi ba za guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera, ndetse n’abahinzi, hagamijwe gutegura Inama Nyafurika ijyanye n’ubuhinzi, izaba kuva ku itariki ya 01 – 05 Nzeri 2026 i kigali.
Hailemariam yavuze ku rugendo rw’imyaka 20 iri huriro rimaze, agaragaza akamaro karyo ku mugabane wa Afurika. Yagize ati: “Iyi si nama isanzwe, ni urubuga ruhurizwamo ibibazo by’ingutu mu rwego rw’ibiribwa muri Afurika, aho politiki, siyansi n’ishoramari bihurira. Afurika ifite icyuho cy’ishoramari mu rwego rw’ibiribwa kirenga miliyari 100 z’amadolari ya Amerika buri mwaka. Ibi si imibare gusa, ni ubutumwa butuma dufata ingamba.”
Alice Ruhweza, Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), yagaragaje intambwe imaze guterwa mu myaka 20 ishize, anashimangira ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kandi vuba, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi.
Ati: “Twazamuye urwego rw’ibiribwa ku mugabane wa Afurika, tunashyira imbaraga mu bufatanye kurusha mbere hose ariko hari ibitarashyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara.” Akomeza agira ati: “Ubuhinzi bugomba kuba ubucuruzi bufite inyungu, aho kuba uburyo bwo kwibeshaho gusa n’umusaruro ugomba kwiyongera hatangijwe ibidukikije ndetse n’ubutaka.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Télésphore Ndabamenye, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje kwakira iyi nama no guteza imbere gahunda z’urwego rw’ibiribwa. Ati: “Ishoramari mu rwego rw’ibiribwa si amahitamo, ni inshingano ya Leta. Ingaruka zo kudakora ni inzara, ubushomeri n’ihungabana ry’ubukungu, izi ngaruka rero zirakomeye cyane.”
Yongeyeraho ati: “Afurika si uko ibuze amafaranga, ahubwo habuze ubushake n’uburyo bwo kuyashora mu bikorwa byahindura urwego rw’ibiribwa.” Insanganyamatsiko ya AFSF 2026 igira iti: “Gushora imari mu rwego rw’ibiribwa muri Afurika: Kugaburira ibihugu, guhanga imirimo no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.’
Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa (AFSF2026), izaba kuva ku itariki ya 01 – 05 Nzeri, ibere mu Mujyi wa Kigali. Izahuriza hamwe abarenga 4,500, ikazagena icyerekezo cy’imyaka icumi iri imbere mu guhindura urwego rw’ibiribwa muri Afurika.






Amafoto: Olivier Tuyisenge