Bwa mbere mu myaka hafi 80, impaka za mbere zabaye ku wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024 mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi ku bijyanye no gushimangira abahagarariye Afurika.
Impaka zafashwe nk ‘ingenzi n’ibihugu cumi na kimwe, harimo na Sierra Leone iyobora Inama Njyanama mu kanama. Abahagarariye abari aho basobanuye ko Afurika isaba guhagararirwa mu nzego zose zifata ibyemezo by’Umuryango w’abibumbye cyane cyane mu kanama gashinzwe umutekano. Inzira imwe rukumbi, nk’uko babibona, kugira ngo ibyemezo bizagirira akamaro Umugabane wose w’Afurika.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i New York, Carrie Nooten, Isi fite miliyari 1,3 z’Abanyafurika kandi 28% by’abanyamuryango ba Loni ni ibihugu by’Afurika.
Mbere y’intambara zo muri Ukraine cyangwa Gaza, gahunda y’Akanama gashinzwe umutekano yari 90% yibandaga ku bibazo by’Afurika. Nyamara Afurika ifite imyanya ibiri gusa idashinga, ku banyamuryango cumi na batanu bagize Inama kandi, mu gihe igira uruhare rw’ingenzi mu kubungabunga amahoro no gukemura amakimbirane, ntihagarariwe.
Akarengane kuri Perezida wa Sierra Leone, Dr Julius Bio: “Turasaba imyanya ibiri ihoraho ifite uburenganzira busesuye bw’abanyamuryango bariho ndetse n’imyanya ibiri y’abanyamuryango badahoraho. Ni ikibazo cyubutabera rusange bugomba gukemurwa. Igihe kirageze cyo gutera intambwe ikurikira.”
Kuva kera bifatwa nk’ibidashoboka, ivugururwa ry’Akanama gashinzwe umutekano ku Isi rirakenewe cyane. Cyane cyane ko amakimbirane abiri aheruka ku Isi yagiye akorwa n’abanyamuryango bahoraho bafite uburenganzira bwo gufata ibyemezo.
Kuri iki kibazo, u Burusiya n’u Bushinwa bigenda biguru ntege, mu gihe abanyamuryango batatu bahoraho bo mu Burengerazuba bavuga ko babishyigikiye.
Kuri uyu wa Mbere, Lord Collins wa Highbury, Minisitiri w’u Bwongereza ureberera Afurika yatangaje ko guhagararira Afurika mu buryo buhoraho muri iyo nama ari ibyihutirwa.