Inzego z’Umutekano muri Afurika y’Epfo zatangaje ko abantu 9 barimo abagabo barindwi n’abagore babiri bapfuye, abandi icumi bagakomereka, nyuma yuko barasiwe n’abagizi ba nabi mu kabari gaherereye i Bekkersdal, hafi y’Umujyi wa Johannesburg.
Polisi yatangaje ko icyo gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Ukuboza 2025, n’abagabo 12 bataramenyekana baje mu modoka ebyiri bagahita batangira kurasa ku bantu bari muri ako kabari.
Nyuma yo kurasa mu kabari, bivugwa ko bakomeje kurasa uko bishakiye n’ahandi hatandukanye bituma benshi bakangarana ndetse barahunga.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bikunze kubamo ubwicanyi bukabije ndetse imibare ya Polisi igaragaza ko hakurijwe impuzandengo yo muri Mata na Nzeri, abantu 63 bicwa buri munsi.
Ni ubwicanyi akenshi bukomoka ku bujura, ubwumvikane buke, ubugizi bwa nabi cyangwa ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare.
Umuyobozi wa Polisi wungirije muri ako gace, Maj-Gen Fred Kekana, yabwiye ikinyamakuru Newzroom Afrika ko abagabye igitero bari bitwaje imbunda nto, n’imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, kandi ko igitero cyabo kitaturutse ku mvururu.
Ishyirahamwe ry’Abatunze Imbunda muri Afurika y’Epfo rigaragaza ko imbunda zingana na miliyoni 3 zitunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko ariko hakaba hari n’izindi zingana nkazo zitunzwe binyuranyije n’amategeko.
Icyo gitero kibaye mu gihe no mu ntangiriro z’uku kwezi, abantu 11 barimo n’umwana barasiwe mu icumbi barimo muri Pretoria.
