Afurika y’Epfo: Ishyaka riri ku butegetsi ryajyanye mu rukiko iryo batavuga rumwe
Mu Mahanga

Afurika y’Epfo: Ishyaka riri ku butegetsi ryajyanye mu rukiko iryo batavuga rumwe

KAMALIZA AGNES

March 20, 2024

Ishyaka riri ku butegetsi ANC, (Africa National Congress) muri Afurika y’Epfo ryajyanye mu nkiko ishyaka batavuga rumwe  uMkhonto weSizwe(MK), riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma.

Ishyaka ANC ryahoze riyobowe na Jacob Zuma rivuga ko iri shyaka rya MK rigaragaza amacakubiri kandi ritujuje ibyangombwa byo kwiyandikisha mu matora.

Uru rubanza rwatangiye ku wa 19 Werurwe 2024, imbere y’Urukiko rw’Amatora i Bloemfontein mu gihugu rwagati.

News Africa yatangaje ko iri shyaka rya MK riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu wanayoboye ANC, Jacob Zuma, rishobora kwandikwa ariko ntiryitabire amatora yo ku ya 29 Gicurasi 2024.

Abayobozi ba MK bo bavuze ko batazemera ko batakwemererwa, ndetse umwe akangisha ‘intambara y’abenegihugu’.

Icyemezo cya Zuma cyo kwiyemeza gushyigikira ishyaka rya MK cyazanye amatiku ndetse n’igisa nko guhangana gukabije harimo no gutukana.

Umunyamabanga mukuru wa ANC Fikile Mbalula, yavuze ko Zuma ari  umuntu wangiza cyane  iterambere rya demokarasi muri Afurika y’Epfo, kandi avuga ko abayobozi b’iryo shyaka ari ‘utubwa duto’.

Mu mwaka wa 2018, ni bwo Zuma yashinjwe ibirego bya ruswa, nyuma aza kwamagana ishyaka rya ANC na Perezida wamusimbuye Cyril Ramaphosa.

Zuma yaje guhagarikwa muri ANC nyuma yo gushyigikira ku mugaragaro ishyaka rya MK.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA