Afurika y’Epfo: Uwahoze ari perezida yavuze ko yafunzwe kubera ibara ry’uruhu
Mu Mahanga

Afurika y’Epfo: Uwahoze ari perezida yavuze ko yafunzwe kubera ibara ry’uruhu

KAMALIZA AGNES

March 11, 2024

Jacob Zuma, wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo yagaragaye mu rusengero ku Cyumweru asengana n’abakristu bagaragaje ko bamushyigikiye avuga ko yafunzwe kubera ibara  ry’uruhu rwe.

Ubwo yari mu rusengero rwa Shekinnah Ministries Church ruherereye mu mujyi wa Phillipi yagaragaye agaragiwe n’abakristo benshi bamwereka ko bamuri inyuma.

Zuma ubwo yari ku ruhimbi abyina muri aya materaniro yavuze ko mu gihe cy’ikandamizwa yafungiwe ku kirwa cya Robben, yongeraho ko no mu gihe cya demokarasi nabwo yafunzwe amezi icumi, yumvikanisha ko iyo aza kuba umuzungu  nta wari kumukoraho.

Zuma w’imyaka 81 yabaye Perezida w’Afurika y’Epfo kuva muri 2009 kugeza muri 2018, nyuma aza guhatirwa kuva ku butegetsi kubera ibyaha bya ruswa yari akurikirwanyweho, ndetse aranafungwa.

Mu mpera z’umwaka ushize Jacob Zuma yatangaje ko atakiri mu ishyaka riri ku butegetsi rya ANC ahubwo ashyigikiye ishyaka rishya rya Umkhonto we Sizwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA