Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Amakuru

Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

SHEMA IVAN

October 14, 2025

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 3-0, ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Uyu mukino w’umunsi wa 10 usoza iyo mu Itsinda C, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, kuri Mbombela Stadium. 

Wari umukino udafite byinshi uvuze ku Mavubi kuko yari yasezerewe. Ni mu gihe Afurika y’Epfo yasabwaga gutsinda, igategereza ibiva mu mukino wa Nigeria na Bénin, kugira ngo yizere kubona itike y’Igikombe cy’Isi.

Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yakoze impinduka imwe mu bakinnyi babanje mu kibuga ugereranyije n’umukino uheruka batsinzwe na Benin igitego 1-0.

Byiringiro Jean Gilbert yafashe umwanya wa Phanuel Kavita. 

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo yari imbere y’abafana bayo, yatangiye neza umukino bidatsinze ku munota wa 5 ifungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Thalente Mbatha ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ntwali Fiarce ananirwa gukuraho umupira ujya mu izamu. 

Bafana Bafana yarushaga cyane Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 26; cyinjijwe na Oswin Appollis, ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Evidence Makgopa. 

Igice cya mbere cyarangiye Afurika y’Epfo itsinze Amavubi ibitego 2-0.

Umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka muri uyu mukino akuramo Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Niyomugabo Claude na Bizimana Djihad, ashyiramo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Biramahire Abeddy, Nkulikiyinka Darryl na Aly-Enzo Hamon.

Ku munota wa 52, Amavubi yabonye uburyo bwa mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Nshuti innocent, ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo bushyira umupira muri Konuneri itagize icyo itanga. 

Ku munota wa 72, Afurika y’Epfo yatsinze igitego cyinjijwe na Evidence Makgopa n’umutwe ku mupira wavuye kuri koruneri yatewe na Oswin Appollis awushyira mu rushundura. 

Umukino warangiye Afurika y’Epfo itsinze Amavubi ibitego 3-0, ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya gatatu nyuma y’icya 2010 na 1994.  

Bafana Bafana yasoje imikino y’amatsinda iyoboye n’amanota 18.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Nigeria yatsinze Bénin ibitego 4-0 isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 17. Amavubi yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 11.

Amavubi yatsinzwe ibitego 3-0
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad ahanganye na Teboho Mokoena wa Afurika y’Epfo
Byiringiro Gilbert yabanje mu kibuga asimbura Kavita Phanuel
Abakinnnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnnyi ba Afurika y’Epfo baterura Umutoza wabo, Hugo Broos wongeye kubasubiza mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 15
Thalente Mbatha yishimira igitego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA