Imyaka 32 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe na FPR-Inkotanyi, nyuma yo gutwara abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa, ariko abayirokotse baracyagendana ibikomere bidashobora gusibangana bitewe n’ubugome bakorewe cyangwa biboneye mu bihe by’icuraburindi banyuzemo.
Hagenimana Antoine w’imyaka 42, ni umwe mu babonye ibiteye ubwoba ku myaka 10 gusa, abihinduramo ubuhamya yashyize mu gitabo mu nkuru mpamo ivuga ku buzima bushaririye we na nyina baciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hagenimana yarokokeye mu yahoze ari Selire Gitwa, Segiteri Nkanka, Komini Kamembe, ubu ni mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi.
Avuga ko urugendo rw’umubabaro yagendanye na nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwamuteye kwandika igitabo yise “Le Chagrin de ma Mère (Agahinda ka Mama), agakangurira abarokotse kwandika amateka y’ibyababayeho n’uburyo biyubatse kugira ngo bikomeze kubera isomo ibisekuruza byinshi by’ahazaza.
Aganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 10, aba kwa se wabo kuko yari yapfushije se afite imyaka itatu, nyina ajya gushaka undi mugabo na we apfa mu mwaka wa 1993 babyaranye abana babiri bituma agaruka iwabo. Ku wa 9 Mata 1994, Hagenimana yibuka ko aho yabaga kwa se wabo batewe n’Interahamwe, abagize umuryango we hafi ya bose barabica ariko we arokoka ku bw’igitangaza, akomeza kubaho yihisha mu bihuru.
Yakomeje agira ati: “Ku wa 13 Mata 1994 nageze kuri Paruwasi ya Nkanka numva ko ubwo ngeze mu nzu y’Imana ntagipfuye, hamwe n’abandi twari kumwe.”
Si ko byagenze kuko ku wa 18 Mata Interahamwe zabagezemo zibicira kubatsemba, zibacuje imyambaro yose nk’uko bigaragara mu Rwibutso rwa Nkanka, aho nta mwambaro n’umwe warusangamo, abarokotse na we arimo mu gitondo ku wa 19 Mata, umupolisi wa Komini Kamembe, abajyana ku Biro bya Komini.
Ati: “Aha nahahuriye na mama na we yahahungiye, hicirwa abagabo n’abana b’abahungu hafi ya bose. Narokowe n’agakanzu nyogokuru yanyambitse nihisha mu gikondorero cye,hafi ya bose bari basigaye b’umuryango wanjye barahatikirira. Mama twongeye kuburana kuko yahise ava aho kuri Komini ajya ahandi. Hashize nk’ibyumweru bibiri duhari, tujyanwa mu Nkambi ya Nyarushishi na bwo mu buzima bubi cyane.”
Akomeza avuga ko mu Nkambi ya Nyarushishi na bwo nyina yahamusanze ahamaze ibyumweru bigera kuri 3, ariko amubona atakiri uko yari amuzi kuko yari yarahohotewe bikomeye. Yagize ati: “Muri iyo nkambi ni ho mama yansanze mpamaze ibyumweru nka 3, yarahindutse kubera ibyo yanyuzemo by’ihohoterwa rikabije ririmo gukorerwa ibya mfura mbi. Iwabo hafi ya bose barashize, hasigaye murumuna we umwe, afite agahinda gakabije cyane atakivuga, mbese mbona atari mama umwe nari nzi mbere.”
Avuga ko ba bavandimwe be babiri na bo bari bariho, baranarokotse. Nubwo nyina atavugaga ngo abe yanamubwira amakuru y’ibyamubayeho, yaje kuyamenya ayabwiwe n’inshuti yabo yafashaga nyina mu matsinda ya AVEGA (Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).
Nyuma yo kurokorwa n’Inkotanyi yarize
Inkotanyi zigeze i Nyarushishi, zatangiye gucyura abari bari muri iyi nkambi, Hagenimana na we yisanga mu matongo y’iwabo ku Nkanka hamwe na nyina wari warashegeshwe n’ibikomere bya Jenoside. Yahise atangira amashuri abanza, akomeza kwiga n’ayisumbuye, bimubera intandaro yo kwiyubaka no guharanira gusigasira amateka y’ibyamubayeho.
Ati: “Amashuri abanza nayize ku Ishuri Ribanza rya Nkanka aho imiryango yanjye yashiriye nkaharokokera, n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ncyigira kuri Koleji ya Nkanka mu 1999. Icya 2 niga muri GSFAK i Nyamasheke, nkomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.”
Avuga ko nubwo yahuye n’ubuzima busharira, yarenze ibyamubayeho ariyubaka anubaka abandi. Ati: “Nagerageje kwiga uko bishoboka kose mu rwego rwo kwiyubaka. Ubu mfite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, n’ icya Kabiri cya Kaminuza mu buzima rusange. Ndi umunyeshuri uri kurangiza n’ubundi icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko. Mfite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Buzima Rusange nkaba nanitegura kubona impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat).”
Akomeza avuga ko kuri ubu ashinzwe kwita ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zikomoka ku ngaruka z’imikoreshereze y’inzoga n’ibiyobyabwenge mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC). Ati: “Nkomeje gukorera Igihugu cyanjye ntizigama.”
Hagenimana Antoine avuga ko kwandika igitabo yabitewe n’agahinda kenshi yabonanaga nyina waje kwitaba Imana muri 2008, akanakabona abagore benshi n’abakobwa bakorewe ibya mfura mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Icyabinteye cya mbere ni uguha agaciro abagore n’abakobwa, nkaba ijwi ryabo kuko ibyo bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi birenze uruvugiro. Bamwe ntibashobora kubona imbaraga zibivuga, nkabibavugira. Icya kabiri ni ugufasha abantu kwibuka, n’ab’ibihe bizaza bakazagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakanahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Avuga ko iki gitabo ‘Le Chagrin de Ma Mere’ cyasohotse mu mwaka wa 2023 mu Gifaransa, agishyira mu Cyongereza muri 2024. Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, yakimuritse ku mugaragaro mu mijyi itandukanye yo muri Canada, anakimurika muri Hiltop Hotel, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Kigali Genocide Memorial) no muri Kaminuza zinyuranye.
Ashima nyina warenze ibyo yahuye na byo akabitaho we n’abavandimwe be babiri nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe n’abandi babyeyi bose babikoze batyo. Akomeza avuga ko iki gitabo kiboneka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, muri Librerie Ikirezi no ku mbuga zicururizwaho ibitabo.
Yishimira uburyo gikunzwe kubera umubare munini w’abagisoma, cyane cyane amasomo bakuramo, akahahera anasaba urubyiruko kwandika kuri aya mateka. Ashimira cyane MINUBUMWE n’abandi bafatanyabikorwa bamufashije kugeza gisohotse, akavuga ko yanatangiye kwandika ibindi bitabo bivuga ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
By’umwihariko ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bituma nta Munyarwanda ukigenda yikanga uwamwica amuziza icyo ari cyo.
Asaba abarokotse gukomeza gutwaza, akanasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abagifite ingengabitekerezo yayo kureka gukomeza gutoneka abayirokotse. Asaba kandi urubyiruko guhaguruka bakarwanya ikibi cyose nk’uko byakozwe n’urwari muri FPR Inkotanyi rubohora Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel ashimira Hagenimana uruhare rukomeye yagize mu kugaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Nkanka kuko igitabo yanditse cyabaye imbarutso y’ibindi byinshi bizandikwa mu gusigasira amateka y’ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rusizi.

