Kicukiro: Umubyeyi ashavujwe n’imyitwarire y’urubyiruko
Imibereho

Kicukiro: Umubyeyi ashavujwe n’imyitwarire y’urubyiruko

KAYITARE JEAN PAUL

November 18, 2024

Imyitwarire n’indi migirire, ni bimwe mu bishengura umutima ababyeyi barimo n’umusaza Nshimiyimana Pascal w’imyaka 65 utuye mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.   

Mu kiganiro cyihariye Nshimiyimana yahaye Imvaho Nshya, yagaragaje ko ababyeyi babajwe n’imyitwarire y’inkumi n’abasore bakomora ku bigare.

Yagize ati: “Ibi bintu by’abana b’abahungu banywa inzoga bagasinda, bakigana imico yo hanze mu kinyarwanda cyiza ni amahano, ndabivuga nk’umubyeyi.”

Bijya gukabya bikajya mu bana b’abakobwa mu gihe abakobwa bari mutima w’urugo, bavagamo ba nyampinga none barishushanyije bigana imico yo mu mahanga, itaberanye n’imico y’Abanyarwanda.

Agira ati: “Nta indangagaciro biha kugeza ubwo basigaye bisebya, bagasinda, ngabo ku muhanda nijoro, bakambara ubusa, bakambara imyenda igeze munsi y’amabuno, ugasanga umuco waratakaye.

Ndabivuga nk’ubibona, ababyeyi twarumiwe. Ikibazo biri kwaguka no mu cyaro biri kugerayo.”

Kuri we birababaje kumva umwana w’umukobwa w’imyaka 13 aterwa inda zitateguwe kuko uwo mwana ngo byari kirazira gukora imibonano mpuzabitsina yamukururira kubyara.

Agaragaza ko iyi migirire n’imyitwarire ibabaje, agasaba inzego kubihagurukira kuko bidakozwe ejo hazaza nta rubyiruko rwiza igihugu kizaba gifite.

Ikigare cy’abasore ni kirazira kuko ukigiyemo yanduzwa imico y’abakirimo; uburaya, urumogi, hari n’ibindi banywa byitwa Shisha biboneka i Nyamirambo.

Ati: “[…] ugasanga umwana witondaga acikirije kaminuza, ugasanga umwana witondaga yabaye ururara, wamureba mu maso ukabona arasa na debile (ikigoryi), bibabaza ababyeyi cyane.”

Ababyeyi bafite abana b’abasore n’abangavu bafite imyitwarire nk’iyo, bibabaza ababyeyi kubera ko babakoza isoni.

Ku rundi ruhande, Muzehe Nshimiyimana yakomoje ku babyeyi avuga ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.

Ati: “Ababyeyi benshi barambara mini (imyenda migufi), abagore benshi barisiga biriya bintu bitukura ku minwa umwana areba kugeza ubwo abafite abana b’inkumi nyina amubwira ati mwana wa urabona naberewe? Ubwo yagejeje imyenda hehe hejuru ku buryo utamubwira ngo unama utore akantu kaguye, yuname.”

Muri make ngo imyenda bambara kera i Nyarugenge bayitaga ‘Hena barimbuke’.

Akomeza agira ati: “Bivuze ko niyunama aratera akaga abantu; ushobora no gusitara, ushobora kuba utwaye imodoka ukagwa, ushobora kuba wikoreye ibintu ukabitura hasi kubera ko aguheneye nyine, agukoreye ikintu kitari cyiza.”

Bagenzi be bakamucyashye ni bo bamubwira ko yaberewe. Ku bantu basenga Imana babona ari ibintu birakaza Imana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yavuze ko abakiri bato bakwiye kugira uruhare mu kwirinda ibyabicira ubuzima nk’ibisindisha ndetse bagafata n’iya mbere mu kubirinda na bagenzi babo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA