Ntibyoroshye gusobanura uko urukundo rwahawe uwafatwaga nk’umwana mu rugo rwa Sindikubwabo Yesaya utuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, rusize ubuhemu bwatumye inzu ye itezwa cyamunara na Equity Bank Rwanda Plc atarigeze afata inguzanyo, mu gihe uwo yishingiye acyidegembya mu mitungo ye.
Inkuru y’ubuhemu n’akarengane byakorewe Sindikubwabo itangirira ku cyizere yagiriye Munyaneza Gervais wari umuturanyi we bamaranye imyaka 28 bamufata nk’umwana mu rugo, bamutiza by’igihe gito ingwate yo kujyana muri imwe mu masosiyete acuruza ibikomoka kuri peteroli, birangira aterejwe icyamunara na Equity Bank Rwanda Plc.
Sindikubwabo avuga ko Munyaneza Gervais yabagejejeho umushinga nk’umuntu bari bamaranye imyaka 28 baziranye, amubwira ko afite umushinga wo gucuruza sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli, amusaba ko yamwongerera ingwate y’inzu akongera ku zo afite.
Hashize iminsi Munyaneza yagarutse gusaba ko yatizwa ingwate, abwira Sindikubwabo ati: “Nimumfashe nibonere akazi, tumenyereye gucuruza sitasiyo njye n’uwo dukorana. […] dufata amavuta; peteroli na lisansi byo muri RUBIS.
Yarabanje arambwira ngo hari iyo babemereye kwa Lando, ageze aho ngo banze kuyivamo ariko ngo babahaye indi iri Norvège (agace kazwi mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge), turanga aratwinginga kugeza ubwo atubwiye ngo nitumuhe amahirwe ntabwo azagitindana, tumutize icyangombwa agitangeho ingwate.”
Umuryango wa Sindikubwabo wari uzi ko utije icyangombwa Munyaneza hiyongeramo uwitwa Laurent Harindintwari ari na bwo bamenye ko hari kompanyi (Kingdom Word Company Ltd) bafite kandi buri wese ayifitemo umugabane wa 50%.
Laurent Harindintwari na Gervais Munyaneza bahagarariye Kingdom Word Company Ltd na bo batanze ingwate muri banki ndetse iyi kompanyi aba ari yo ihabwa inguzanyo na Equity Bank Rwanda Plc ishami rya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abaturage batandukanye barimo n’ababyeyi ba Munyaneza babatije ingwate kugira ngo bashobore kubona amafaranga ahagije bari bakeneye. Mu babatije harimo n’uyu muryango wa Sindikubwabo Yesaya, Yossam Ruremesha, n’uwa Appolinaire Munyaneza ari na we mubyeyi wa Munyaneza Gervais.
Icyangombwa cya kompanyi cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kigaragaza ko umutungo w’iyo kompanyi ari miliyoni 150 Frw ari na cyo cyashingiweho umuryango wa Sindikubwabo utiza ingwate y’inzu.
Mu masezerano ariho umukono wa Noteri umuryango wa Sindikubwabo wagiranye na Munyaneza na Harindintwari bahagarariye kompanyi ‘Kingdom Word Company Ltd’, avuga ko haramutse hari ikibazo kibayeho hagati ya banyiri sosiyete na banki, batemerewe guteza cyamunara umutungo wa Sindikubwabo cyane ko yawubatije mu gihe cy’amezi atandatu.
Amakuru avuga ko Equity Bank Rwanda Plc yahaye amafaranga kompanyi nyuma ntiyakoreshwa neza bituma idashobora kwishyura banki.
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Sindikubwabo, yahishuye ko hari inyandiko umuryango we wasinyishijwe mu bihe bitandukanye n’umukozi wa Equity Bank Rwanda Plc ishami rya Ngoma, aho zabaga zanditse mu kinyarwanda ariko nyuma akaza kubona izanditse mu Cyongereza.
Yagiye i Ngoma kuri banki mu rwego rwo gushaka uko yagaruza icyangombwa cy’umutungo we ariko aza kubwirwa n’umukozi wa banki ko dosiye ye ikomeye.
Ati: “Uwo mukozi yaranyibwiriye musanze muri banki ati ‘Muze, iyo dosiye yawe irakomeye kuko iradukoraho […] ati n’ubu ejo nzajya kwitaba kuri banki kwisobanura, ati buriya hari n’abandi twagiye duha amafaranga batarimo kwishyura, ati ariko imbarutso ni dosiye yawe, ati yewe nitureba nabi iranadufunga.”
Noteri wasinyishije ingwate yatanzwe n’umuryango wa Sindikubwabo, Me Nkinzingabo Nkunda Alex, yahamirije Imvaho Nshya ko Mvunabandi Patrick, umukozi wa Equity Bank Rwanda Plc ishami rya Ngoma, ari we wagiye gusura ingwate.
Me Nkinzingabo Nkunda Alex asobanura ko atamenya neza icyo uwateje icyamunara yaba yarashingiyeho ariko ngo hari uko itegeko ribigena.
Agira ati: “Itegeko rivuga yuko umutungo watanzweho ingwate, urebwa na cyamunara mu gihe iyo nguzanyo itishyuwe keretse niba yenda guteza umutungo umwe bihita byishyura rya deni ariko niba byishyura rya deni, bagombye guhera ku mutungo wa nyirugufata inguzanyo.”
Me Kami Noë, ushinzwe gucunga ingwate, avuga ko atazi icyo banki iheraho ihitamo kugurisha cyane ko ngo iyo cyamunara itangira yatangiranye n’izindi akavuga ko Equity Bank Rwanda Plc ari yo yasobanura neza icyo yahereyeho ngo ntihere ku mutungo w’uwasabye inguzanyo.
Agira ati: “Kuko njye ni inshingano mba nahawe n’Umwanditsi Mukuru ntabwo mbaza ngo byagenze bite, ngo ese mwabanje iki, mukurikijeho iki? Ibyo ntabwo biba biri mu nshingano zanjye.”
Imvaho Nshya yavuganye na Antoine Iyamuremye, Umukozi wa Equity Bank Rwanda Plc ushinzwe iyamamazabikorwa, avuga ko inzira yakoreshejwe ijyanye n’amategeko ajyanye n’inguzanyo. Icyakora yemereye Imvaho Nshya ko ku wa Mbere Equity Bank Rwanda Plc izatanga amakuru yisumbuyeho, ari uko imaze kumenya amakuru yose ku kibazo cy’umuryango wa Sindikubwabo waterejwe cyamunara.




Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge