Icyaha cya Jenoside ni icyaha gikorerwa inyoko muntu gikorwa na Leta n’inzego zayo, bigasaba igihe cyo kuyitegura kuko bisaba kubiba urwango bigakorerwa igice cy’abo bashaka kurimbura.
Icyiciro cya nyuma cya Jenoside ni ukuyihakana. Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigenda byiyongera buri mwaka ndetse uburyo bwo kuyihakana burahindagurika.
Uburyo bumwe bwo kuyihakana ni uguteza urujijo ku kuri kw’amateka ya Jenoside. Akenshi, ubu abahakana n’abapfobya Jenoside batangirana imvugo ngo “ntiduhakana ko habaye Jenoside”, bakongeraho ariko… icyo gihe uba uhaye ishingiro Jenoside bivuga ko uba uyihakanye nk’icyaha cyakorewe inyokomuntu.
Biratangaje biranababaje kubona Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana aganira n’urubyiruko akagoreka amateka y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 1962 ubwo yahuraga na Habyarimana kugeza uyu munsi.
Mu kiganiro yahaye umusore muto wavutse mu gihe cya Jenoside ariko agakurira mu bayihakana, Agathe Kanziga yagaragaje ubugome bwe bwo guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibitunguranye ahubwo dusubize amaso inyuma ku wo Agathe yari we, nubwo yiyita umugore wo mu gikari utarajyaga muri politiki.
Agathe Kanziga yari ku isonga muri politiki y’Akazu, agatsiko k’imbere k’ubutegetsi kari kayoboye cyane imikorere ya politiki, ubukungu n’inzego z’umutekano mu myaka y’ubutegetsi bwa Habyarimana abifashijwemo na basaza bebari ku isonga mu butegetsi nka Col. Elie Sagatwa, Protais Zigiranyirazo, Seraphin Rwabukumba n’abandi.
Ubuhangange n’igitinyiro bya Agathe Kanziga bikomoka ku muryango we mugari. Ni umukobwa wa Gervais Magera, uyu Magera yakomokaga ku Mwami Bushiru Nyamakwa, wari mwishywa wa Suzanne Nyirazuba, nyina wa Juvénal Habyarimana.
Bushiru kari Akarere k’inkomoko ya Nyirazuba, mu gihe se wa Habyarimana, Ntibazirikana, yagezeyo nyuma aherekeje abamisiyoneri Gatolika avuye muri Uganda.
Habyarimana nta muryango mugari yari afite i Bushiru; nta ba se wabo cyangwa ba nyirasenge yari afite muri ako Karere.
Kumenya inkomoko ya Kanziga ni ingenzi kuko bisobanura impamvu umuryango we wiziritse ku butegetsi ku mpamvu zose harimo no kurimbura Abatutsi nk’umuti wo kuguma ku butegetsi.
Ubugome bwa Agathe Kanziga bwatangiye kujya hanze ku mugaragaro no kuganirwaho mu 1988 nyuma y’iyicwa rya Col Stanislas Mayuya.
Nk’ukoumwanditsi Gérard Prunier abivuga, Mayuya yishwe ku mabwiriza y’umugore wa Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga, mu gukumira ko hagira undi winjira mu ndiba y’ubutegetsi bwo hejuru atari uwo mu ‘Kazu.’
Col. Serubuga, ni we washyize mu bikorwa uyu mugambi, uwo bohereje kumurasa ku manywa y’ihangu na we yiciwe muri gereza, bavuga ko yiyahuye. Kwari ukugira ngo atamena amabanga y’akazu ubundi hafungwa inzirakarengane harimo Col. Deogratias Ndibwami n’abandi ubutegetsi butiyumvagamo.
Ubuhamya bwatanzwe imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Professeur Laurien Uwizeyimana, wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Université Nationale du Rwanda), bwemeje ko abashinzwe iperereza bashyize ahagaragara uruhare rwa Agathe Kanziga.
Byabaye imyaka 15 nyuma yuko Habyarimana yari afashe ubutegetsi, Kanziga yikangaga ko Col Mayuya ari kugira imbaraga kurusha basaza be mu gisirikare cyane cyane Col Elie Sagatwa.
Mbere yo kuraswa Col. Mayuya yabanje kurwara yoherezwa mu Bubiligi bikavugwa ko yarozwe. Kurasa Mayuya kwari ugutanga ubutumwa bwa nyirantarengwa ku bantu bose bashakaga kwamamara cyangwa gushaka kujya muri Politiki yo hejuru batari mu ‘Akazu’. Sinagaruka ku gashinyaguro Kanziga yakoreye imiryango y’abanyapolitiki b’abanyenduga bishwe acurika amateka.
Usibye kugoreka amateka Kanziga yagaragaje ibinyoma byinshi mu kiganiro aherutse gutanga ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko indege ikigwa yahamagaye umugore wa Gen Deogratiatia Nsabimana amumenyesha ko yapfuye yongeraho ko atari aziko yari mu bagiye Dar es Salaam.
Bivugwa ko urutonde rw’abagiyeyo Agathe yari aruzi nubwo nyuma y’imyaka 32 yiyita umugore wo mu gikari.
Mu nyandiko y’ubuhamya izwi nka “Pro Justitia” mu iperereza ku rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi yakozwe n’urukiko rwa gisirikare rw’icyo gihugu bwatanzwe n’abana ba Dr Emmanuel Akingeneye, wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana ari bo Uwanyirigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire tariki ya 22 Kamena 1994, bemeje ko bageze kwa Habyarimana tariki ya 7 Mata 1994 saa kumi bazanywe n’abajepe, Kanziga akibabona yababwiye ko batagomba kurira ahubwo bagomba gufata intwaro nkuko umuhungu we Jean Luc Habyarimana yari ayifashe yo mu bwoko bwa R4.
Mu gihe abo bana bari gusenga Agathe Kanziga yasengaga cyane asakuza asaba Imana ngo ifashe Interahamwe kwikiza umwanzi no guha ingabo z’u Rwanda (FAR) intwaro.
Icyo gihe bashiki ba Habyarimana babiri b’ababikira bari bahari, abo bakobwa bemeza ko bumvise uwitwa Godeliva avuga ko bagomba kwica Abatutsi.
Muri icyo gihe nkuko byemezwa nabo bakobwa, Agathe Kanziga yakiraga telefone nyinshi harimo iya Pereziza Mobutu na Mitterand ariko hari igihe yajyaga kwitaba telefone agasaba abantu bose gusohoka.
Tariki ya 7 Mata 1994 uko buri munyapolitiki yicwaga bahitaga bahamagara Kanziga maze abari mu ruganiriro bakiyamira nkaho ari ikipe itsinze igitego.
Mu gihe imirambo yabaguye mu ndege yajyanwaga i Kanombe, Dr Baransalitse yigijeyo umurambo wa Agathe Uwiringiyimana maze Jean Luc Habyarimana aravuga ngo arumva yarasa uwo murambo.

Ubugome bwa Agathe Kanziga buzwi n’abari abaturanyi be. Muri filime mbarankuru (documentaire) igaruka ku bajenosideri baba mu Bufaransa yanyuze kuri Televiziyo France 2 tariki ya 28 Kamena 2011, yagarutse ku ruhare rw’abajenosideri baba mu gihugu cy’u Bufaransa nka Charles Twagira, Lt Col Marcel Bivugabagabo, na Agathe Kanziga.
Iyi filime mbarankuru ifite umwihariko ko abayikoze baje mu Rwanda bagafata ubuhamya bw’abarokotse bashinja abo bajenosideri noneho bagasubira mu Bufaransa bakabereka ibyo abatangabuhamya babashinja na bo bakagira icyo bavuga.
Tugarutse kuri Kanziga yashinjwe na Florence wari umuturanyi we i Kanombe.
Abatutsi bari batuye hafi na Habyarimana i Kanombe bishwe bataramenya n’icyabaye, baheruka babona ikintu kigwa ubundi bahita bicwa.
Nkuko umutangabuhamya witwa Florence wari uturanye na Agathe Kanziga yabitangaje muri iyo documentaire, umuryango we w’abantu 16 wishwe indege ikimara kugwa akagaruka ku bugome bwa Agatha Kanziga wohereje abasirikare barindaga Perezida Habyarimana bakabakusanya bakabazana ku kiraro cy’ingurube za Agathe Kanziga bakabica urw’agashinyaguro.
Florence wabashije kurokoka wenyine yahuzwe ibice bya Kanombe ajya gutura mu Ntara dore ko anafite ibikomere by’imipanga y’abajepe n’Interahamwe za Kanziga.
Florence yabajijwe ubutumwa yaha Agathe Kanziga baramutse bahuye, aho yagize ati: “Namubwira akicara agasaba Imana imbabazi kuko yaraduhekuye”
Nk’ibisanzwe Agathe Kanziga yeretswe amafoto n’ubutumwa Florence yamugeneye, avuga ko atamuzi kandi ko nta kintu azi we n’abana be bari bifungiranye mu nzu.
Agathe Kanziga agaruka ku mateka yibuka ibyo ashaka akirengagiza ibindi cyane cyane ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (selective memory).
Buri gihe Agathe Kanziga avuga ko atari kwica Abatutsi kuko bari inshuti ze, imvugo abajenosideri bahuriraho bose, dore ko na Felesiyani Kabuga yabwiye urukiko ko atari kubona imbaraga zo kwica Abatutsi kandi bari abakiliya be. na ruharwa Pauline Nyiramasuhuko yabwiye BBC muri 1995 ko usibye no kugira uruhare mu kwica Abatutsi atabona n’imbaraga zo kwica inkoko.
Nyiramasuhuko mu magambo ye bwite yabwiye BBC ati: “Sinashoboraga no kwica inkoko. Haramutse hari umuntu wavuga ko umugore, umubyeyi, ashobora kuba yarishe, nzababwiza ukuri ndetse niteguye kumunyomoza.”
Kuri Nyiramasuhuko nta mugore wagira imbaraga zo kwica umuntu. Iki gihe Leta y’abajenosideri yari ifite ubutumwa bwo guhakana no kurwanya imvugo igaragaza ko bakoze Jenoside kuko bo babyitaga isubiranamo ry’amoko.
Imyaka 32 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari ku isonga rya Jenoside nka Agathe Kanziga bagambiriye kugoreka amateka bayabwira urubyiruko dore ko babikora ari nk’umukoro babaraga wo kuzahakana Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bakazabiraga abana babo.
Agathe Kanziga si umuntu usanzwe, kandi ntiyigeze aba umugore usanzwe wo mu rugo. Yari ku isonga rya Politiki y’Akazu, akaba ari we washyizemo imiyoborere y’ivangura, igitugu ndetse n’ivangura n’urwango byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biragoye ku bajenosideri kuba bagera ku mugambi wabo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo bagomba kumenya ni uko amateka atazigera ahinduka ngo ajye ku ruhande rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.