Ahereye ku kurota aririmba,amaze gukora indirimbo zirenga enye
Imyidagaduro

Ahereye ku kurota aririmba,amaze gukora indirimbo zirenga enye

MUTETERAZINA SHIFAH

February 5, 2026

Umuramyi uri mu bakizamuka Mungwariho Jean Nepomuscene, kuri ubu ukoresha izina rya M Nepo mu buhanzi, yatangaje ko yatangiriye impano yo kuririmba mu nzozi, igenda ikura none amaze gukora indirimbo enye.

Yavuze ko akataje muri urwo rugendo cyane ko yamaze gukora n’indi yise ‘Uyu mubiri’.

M Nepo avuga ko yinjiye mu muziki wo kuramya Imana nyuma y’uko yitegereje agasanga afite uwo muhamagaro bitewe n’urukundo afitiye Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya M Nepo, yavuze ko icyo yashingiyeho avuga ko afite umuhamaro wo kuramya Imana byaturutse ku buryo yarotaga aririmba.

Yagize ati: “Nakundaga kurota ndirimba, nabyuka nkibuka neza ibyo naririmbaga mu nzozi. No muri izo nzozi nibonaga ndi umuhanzi uririmba mu bitaramo. Ubu rero inzozi zabaye impamo.”

Agaruka ku bijyanye n’indirimbo nshya yise ‘Uyu mubiri’ M Nepo, avuga na yo igitekerezo cyayo cyakomotse ku nzozi yari yarose agaherako yegura ikaramu akayandika, ikaba ifite ubutumwa bw’ibanda ku byiringiro by’umukristo by’umwihariko ku buzima bwa nyuma y’urupfu.

Ati: “Muri iyo ndirimbo ndavuga nti ‘Uyu mubiri wange numara kubora nzambikwa undi mubiri mushya’. Ibyo amaso atarabona n’ibyo amatwi ataruyumva, byose tuzabisanga mu ijuru. Ni ubutumwa bw’icyizere ku bakristo, bwerekana ko tuzabana n’Imana iteka.”

Yakomeje avuga ko intego ye nyamukuru ari ugukomeza kwamamaza Yesu no gufasha abantu kongera kumwibuka no kumwegurira ubuzima bwabo binyuze mu ndirimbo nziza Imana izamushoboza gukora.

M Nepo avuga ko ataje guhangana n’abandi baramyi ahubwo aje gutanga umusanzu we ari na yo mpamvu nta bishya yavuga ko azanye mu muziki wa gospel ahubwo yifuza kuba igikoresho cy’Imana ikoresha itambutsa ubutumwa bwiza mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.

M Nepo avuga ko afatira urugero ku baramyi bakuru batandukanye by’umwihariko Alex Dusabe, Israel Mbonyi n’abandi ibyo avuga ko bimufasha gukomeza kwiyubaka mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse ‘Uyu mubiri’ M Nepo afite izindi ndirimbo zitandukanye zirimbo Ineza, Ndakomeye, Amen, Hozana n’izindi akirimo gukoraho.

M Nepo yatangaje ko mbere y’uko atangira kuririmba yabanje kujya kubirota

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA