Nubwo hari intambwe yatewe mu rwego rw’Ubuzima mu Rwanda mu 2025, ishingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, amavugurura muri serivisi z’ubuvuzi, ariko hagaragaye n’imbogamizi zirimo ukwiyongera kw’indwara zimwe na zimwe, ihagarikwa ry’inkunga z’amahanga mu buvuzi n’ibindi.
Nubwo umwaka wa 2025 utaranzwemo indwara nshya z’ibyorezo, hari bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije ubuzima birimo inda ziterwa abangavu zavuye kuri 5% zikagera ku 8%, ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwiyongereye 2,7% hagati y’abari mu myaka 15-49, ubwiyongere bwa malariya ndetse abafite indwara zo mu mutwe bagana ibitaro bya CARAES Ndera bageze ku 116%.
Bimwe mu byashegeshe ubuzima mu 2025
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS 7) bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera ku 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi ku wa 17 Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR) cyagaragaje ko ubwo bushakashatsi ku bangavu bari hagati y’imyaka 15-19, aho 21% batewe inda batakandagiye mu ishuri, abize amashuri abanza ari 13%, naho abize ayisumbuye bari 4%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hashingiwe ku myaka abangavu batewe inda, 1% bari bafite imyaka 15, abagera kuri 2% bafite imyaka 16, naho 6% bafite imyaka 17, mu gihe 12% bafite imyaka 18 ndetse 20% bari bafite imyaka 19.
Bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bagera kuri 7%, mu 2020 bagera kuri 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda bakabyara bakiri bato bikaba byabagiraho n’ibindi bibazo.
Abafite Virusi itera SIDA bageze ku 234 593

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bageze ku bihumbi 234.593 aho buri mwaka handura abagera ku 2500 mu gihe abandi bangana nkabo bicwa nayo.
Ku wa 01 Ukuboza RBC yatangaje ko nubwo u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya Virusi itera SIDA ariko ibyiciro bikigaragaramo abandura cyane ari urubyiruko aho ubwandu bushya buri kuri 2,7% ku bari hagati y’imyaka 15-49.
Ubwiyongere bwa malariya
Muri Mata RBC yatangaje ko agakoko gatera malariya kiyongereye bikaba byaratumye n’umubare w’abayandura wiyongera ugereranyije n’imyaka yatambutse aho mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Mirenge 20 yabaruwe mu gihugu ifite malariya nyinshi, 15 muri yo ari iyo muri Kigali, hakazamo n’indi yo mu Karere ka Nyagatare (mu Burasirazuba) na Gisagara (mu Majyepfo).

Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu yugarijwe na malaria aho Akarere ka Gasabo kayoboye utundi mu gihugu n’abarwayi 15 409, Kicukiro n’abarwayi 10 473, mu gihe aka Nyarugenge kari ku mwanya wa gatanu n’abarwayi 5 161.
U Rwanda rwavuze ko rugiye gukoresha imiti mishya yunganira iyari isanzwe ikoreshwa mu guhangana na Malariya irimo nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na ‘artesunate-pyronaridine: ASPY’, ikaba ari imwe mu yemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS mu kuyivura.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya malariya muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko iyo miti igiye kwifashishwa mu gihe iyari izwi nka Coartem yifashishwaga, byagaragaye ko itagihangana na malariya mu buryo bwifuzwa haba mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Abivuriza CARAES Ndera bageze ku 116%

Muri Nyakanga, Ubuyobozi bw’Ibitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe (CARAES Ndera) bwatangaje ko abarwayi babigana bamaze kurenga ubushobozi bwabyo kubera ubwiyongere bukabije, aho bageze ku 116%.
Imibare y’ibyo bitaro igaragaza ko mu 2024, abarwayi biyongereyeho 26% bagera ku 101 000 bavuye kuri 96 000 mu mwaka wa 2023.
Inkunga za USAID na Enabel zashyirwaga mu buvuzi zarahagaze
Muri Werurwe, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yavuze ko kuba inkunga z’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga (USAID) n’iz’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), zarahagaze bitazakoma mu nkokora urwego rw’ubuzima zari zifatiye runini mu Rwanda kuko rutari rutunzwe n’inkunga gusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuba hari imishinga yahagaritswe yafashwaga na USAID na Enabel bitazatuma urwego rw’ubuzima rudakomeza gukora nk’ibisanzwe.
Imwe mu mishinga yafashwaga n’ibyo bigo byombi harimo irebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya malariya n’indwara z’ibyorezo, kubaka urwego rw’ubuzima no gufasha abanyeshuri biga iby’ubuvuzi cyane cyane abiga ububyaza n’ubuforomo.
Yagize ati: “Icyo namaraho impungenge ni uko izo nkunga ntabwo ari zo zari zitubeshejeho zonyine.”
Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/ 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 126 457 174 z’amadolari ya Amerika, amenshi yagiye mu rwego rw’ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58 z’amadolari.
Ku rundi ruhande ariko urwego rw’ubuzima rwariyubatse rukomeza intambwe u Rwanda rwiyemeje yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi mu karere.
MINISANTE yatangije Ikigo gishya cy’Ikoranabuhanga mu Buzima
Muri Mata MINISANTE n’abafatanyabikorwa batandukanye, yatangije ikigo “Health Intelligence Center” kizayifasha gukusanya amakuru y’amavuriro yose mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga, kikazanafasha mu gutanga inyunganizi mu buryo bworoshye.
Ikigo ‘Health Intelligence Center’ kijyanye n’ikoranabuhanga mu gukoresha amakuru kugira ngo habashe gufatwa imyanzuro ishingiye ku mibare ariko nanone bifashe Minisiteri y’Ubuzima gutanga inyunganizi mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu hose bitayisabye kujya aho biri.
U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy’ubuzima muri Afurika, binyuze mu kubaka ibikorwa remezo by’ubuvuzi bigezweho, gushyiraho politiki zikangura ishoramari mu nzego z’ubuzima no gukora ubushakashatsi.
Guhera mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, u Rwanda rwitezweho gutangira gukora ibinyabutabire by’ubuvuzi bwa nikeleyeri bizwi nka “radionuclides”.

Ibyo binyabutabire byifashishwa mu buvuzi bwa kanseri zitandukanye binyuze mu gushiririza no gutandukanya uturemangingo (cellules) turwaye n’utuzima.
Ubwo buvuzi kandi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho ririmo ibyuma bisuzuma hifashishijwe urumuri rutangwa n’icyo kinyabutabire bizwi nka “Positron Emission Tomography (PET)”, biteganywa ko bizatangira gukoreshwa bwa mbere mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe byo kwigishirizamo (RMRTH).
Intego Igihugu cyihaye zikaba zigamije gufasha Abanyarwanda kubona serivisi nziza z’ubuvuzi batiriwe bajya hanze, ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba na bo bakazibonera mu Rwanda.
