Ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI/ Artificial Intelligence), ryagaragajwe nk’umuti ukomeye mu guhanagana no gukemura ibibazo byugarije ubuzima mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Mu Nama Mpuzamahanga y’Abaministiri b’Ubuzima n’abandi bakora mu by’ubuvuzi yasoje kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, yigaga ku bibazo byugaraije ubuvuzi nuburyo byakemuka, bagaragaje ko iryo koranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano ari cyo gisubizo gishoboka ku bibazo bigaragara mu buzima.
Sam Amory, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Dedalus Group gitanga serivise z’ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuhanaga muri Afurika y’Uburasirazuba bwo hagati, yagaragaje ko AI izazana impinduka zifatika kuko izafasha abaganga gufata imyanzuro iboneye kuko bikigaragara ko Afurika ikiri inyuma mu buvuzi.
Yagaragaje ko ari yo mahitamo ya mbere mu buvuzi mu kuziba ibyuho bikibigaragaramo.
Yagize ati: “AI ni ingenzi ku hazaza kuko izaziba ibyuho bikigaragara mu buvuzI kuko Afrika iracyari inyuma kurusha indi migabane. Impamvu nuko tudukora byose birimo guhita twihuta mu gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga buba bugezweho kandi Isi yose irakoresha AI mu buvuzi.
Yego ntiyahoze ikoreshwa mbere, ariko iyo tuvuga AI ntituvuze ko amarobo ari yo azatuvura, akadupima umuriro, akaduha n’imiti oya si byo. Ahubwo ni uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya buduha amakuru wenda mu gihe hari uburwayi runaka bugaragaye tukamenya ahandi bwari bwabonetse ku Isi hose busa nabwo tukamenya uko bwavuwe natwe tukaba twabishingiraho.”
Agaragaza kuba hakoreshwa AI bitavuze ko izatwara abantu akazi kuko kuko ntawakora nk’ibyo umuntu akora.
Avuga ko hakiri ikibazo kuko usanga abakora mu buvuzi mu bice bitandukanye batagirana imikoranire ngo bungurane ibitekerezo, ahanini ari na cyo gituma hadafatwa imyanzuro iboneye.
Sam avuga ko nubwo AI ari igisubizo cy’ahazaza ariko itakora mu gihe nta bikorwaremezo bifatika.
Yagize ati: “ Imbogamizi tugifite ntiwakoresha AI mu gihe udafite ibikorwa remezo bihagije birimo ibikoresho byabugenewe, kandi dukeneye no kwigisha abantu uburyo bikoreshwa. Icyo twibaza rero ni gute twakoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bikoresho bihagere byoroshye, ni gute ikoranabuhanga ryamfasha kugira ngo ubuzima bw’abantu bube bwiza kurushaho? Ibyo nibyo AI igiye kudufasha mu myaka ine itanu iri imbere.”
Yongeyeho ko ubuvuzi bugiye kwinjiramo impinduka ziremereye kuko hagiye kujya hifashishwa indebakure hagafatwa ibyemezo bifitiye benshi inyungu.
Boniface Njenga, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imitangire ya Serivisi z’Ubuzima mu muryango Bill &Melinda Gates Foundation, avuga ko nubwo AI ari ingenzi mu buvuzi ariko hakenewe inkunga ifatika kugira ngo hubakwe ibikorwa remezo ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha mu mikoreshereze yayo.
Yagize ati: “Ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga muri Afurika busaba byinshi birimo n’inkunga zijyanye n’igihe ku mugabane wose. Ikindi kintu cy’ingenzi dukeneye ni ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga kandi tukamenya neza niba bigera hose ndetse bikoreshwa bikagirira akamaro abaturage.”
Yakomoje ku gaciro k’imikoranire hagati ya Guverinoma, abikorera n’imiryangi itarj iya Leta mu kubyaza umusarueo imbaraga z’ikoranabuhanga rigezweho.
Agaragaza ko AI izagira akamaro mu isesenguramakuru no kuyasakaza byihuse by’umwihariko ku baganga bakorera mu bice by’icyaro, kandi umurwayi azajya yitabwaho mu buryo bworoshye.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi Dr Ivan Butera, yagaragaje uko ikoranabuhanga ryarokoye ubuzima bwa benshi mu Rwanda.
Yerekanye kandi ko AI ari igisubizo cyihuse mu buvuzi kuko yafashije u Rwanda by’umwihariko mu guhangana n’ibyorezo birimo n’igiheruka cya Marburg giherutse muri Nzeri.
Yagaragaje ko u Rwanda rwakoresheje ikoranabuhanga ry’amarobo mu kumenya abarwayi byihuse, hakanakurikiranwa abahuye n’abarwaye bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati: “Ndifuza kugaruka ku bintu bike byadufashije mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu buryo bufatika; twashyizeho uburyo bwihuse bushingiye ku makuru y’ikoranabuhanga kugira ngo dukurikirane abarwayi n’abahuye na bo, twanashyizeho amarobo asuzuma mu bigo binyuranye no mu bice bitandukanye kugira ngo tumenye abantu bakekwaho icyo cyorezo.”
Yagaragaje ko hakoreshejwe uburyo bwo gukurikirana buri muntu wahuye n’abarwaye no kumenya ubuzima bwe uko buhagaze hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ko u Rwanda rusanzwe rufite umwihariko mu buvuzi bwifashisha ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Marburg igaragara hagati y’imisni 2-21, twakoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gukurikirana no kugenzura uko ubuzima buhagaze kandi iri koranabuhanga ntabwo twarikoresheje mu bihe by’iborezo gusa. Bimaze kuba uburyo bwacu bwagutse bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi kandi bimaze kurokora ub ubuzima bwa benshi.”
Yongeyeho ko uko Isi irushaho kugenda ishaka ibisubizo by’ubuzima hakenewe uburyo bwihuse bwo gutanga amakuru yatuma habaho ubwirinzi, kuko ihanganye no kwiyongera kw’ibyorezo, kwiyongera kw’indwara zandura ndetse n’izindi zaburiwe umuti n’inkingo.
Yongeyeho ko hakenewe kongera ishoramari mu bikoresho by’ikoranabuhanga n’imikoranire n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura indwara.
Ahamya ko u Rwanda rwabaye igicumbi cy’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuzima by’umwihariko bigafasha amavuriro yo mu bice bya kure aho hashyizweho uburyo bwihuse bwo kugeza amaraso ku mavuriro ndetse no gukoresha ikoranabuhanga mu koroshya ingendo z’imbangukiragutabara aho zishobora gukoresha iminota 14, mu rugendo zakoreshaga igera kuri 45.
Avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana barindwa ingaruka bashobora kugirwaho n’utuntu duto, hashorwa imari mu gushaka ibikoresho bifasha abana bavutse batagejeje igihe, mu kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi babo nibindi.
Dr Butera yasabye abashakashatsi gufatanya gushaka ibisubizo byatuma ubuzima buhinduka, hahangwa udushya mu ikoranabuhanga hibandwa ku gusangira ubumenyi ku mugabane w’Afurika.