Akamaro k’ibishanga ni ntagereranywa-REMA
Imibereho

Akamaro k’ibishanga ni ntagereranywa-REMA

NYIRANEZA JUDITH

March 3, 2026

Ibishanga ni indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ari ibimera n’inyamaswa bityo akamaro kabyo kakaba ari ntagereranywa.

Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin.

Ati: “Ibishanga bifite akamaro gakomeye cyane mu buzima bwacu, nituhabungabunga neza hazadufasha kuba hakora ako kazi k’igishanga ariko tunaharuhukire.”

Yakomeje agaragaza akamaro k’ibishanga mu buryo burambuye.

Ati: “Nitubibungabunga bizakora akazi ko kurwanya imyuzure, kubika amazi no kuyayungurura, gufata imyuka ihumanya ikirere no kugarura urusobe rw’ibinyabuzima byari bitangiye gukendera.”

Imirimo yo gutunganya ibishanga 5 mu Mujyi wa Kigali irarimbanyije kandi nibimara gutunganywa byitezweho kubika amazi no kuyayungurura, kurwanya imyuzure no kuyungurura umwuka no kurimbisha umujyi.

Umwe mu babonye akazi ko gutunganya igishanga cya Nyabugogo, yavuze ko byabafashije kubona amafaranga, bifashisha mu kwikenura.

Yagize ati: “Maze amezi 3 nkora hano mu gishanga cya Nyabugogo kirimo gutunganywa, ahubakwa inzira zizajya zinyurwamo n’abazasura ibyo byiza birimo ikiyaga gihangano na cyo kirimo giutuinganywa. Nabonye akazi kamfasha kubona amafaranga yo kwikenura. Kuri ubu bimfasha no kwizigama mu itsinda, bikazatuma nafaguzamo ngatekereza umushinga wanteza imbere.”

Ibishanga byose biri kuvugururwa biri ku buso bwa hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite ubuso bwa hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare gifite hegitari 65 n’icya Rwampara cya hegitari 65.

Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, resitora kandi hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.

Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyitezweho kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

Ibyo bishanga 5 birimo gutunganywa ni umushinga biteganyijwe ko uzatwara amadolari ya Amerika miliyoni 80 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 100.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA