Akarere ka Bugesera kagiranye igihango n’urubyiruko
Ubukungu

Akarere ka Bugesera kagiranye igihango n’urubyiruko

KAYITARE JEAN PAUL

May 18, 2024

Mu muco Nyarwanda inka ni urukundo, abahanye inka baba bagiranye igihango mu buzima bwabo bwose. Biturutse ku mikorere y’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera, ubuyobozi bwanyuzwe n’ibikorwa by’urubyiruko biba impamvu yo kurugabira inka nk’ikimenyetso cy’uko bagiranye igihango.

Byagarutsweho na Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ejo ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 mu Nteko Rusange y’urubyiruko, yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza h’igihugu cyacu’.

Yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, Robert Mwesigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, Bayisenge Eric, Umunyamabanga Mukuru w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, abagize inama njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Meya Mutabazi yavuze ko urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera bakora ibikorwa byinshi kandi byiza bifasha abaturage kwivana mu bukene.

Igikomeye muri byose, ni urubyiruko rufite icyizere, rushima kandi ruteganya gukora inshingano zarwo.

Yagize ati: “Kuba nk’ubuyobozi bw’Akarere twahaye ubuyobozi bw’urubyiruko cyangwa inzego z’urubyiruko inka, ni igihango.

Ni ikintu kizabafasha cyane kumva icyo gihango bafitanye n’ubuyobozi kuko ni ubuyobozi bwayitanze ariko ni n’igihango bafitanye n’abaturage kuko ni abaturage bazayiha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye urubyiruko gushishoza no gutora neza kuko ari ukugena ahazaza h’igihugu cyabo.

Mukanyandwi Viviane umwe mu bitabiriye inteko rusange y’urubyiruko, avuga ko bishimiye inka bagabiwe n’Akarere ibi ngo bikaba bibateye ishema ry’ibyo bakora.

Ati: “Dukora ibikorwa byinshi by’ubukorerabushake ariko iyo ubuyobozi bwacu bukoze ikintu nk’iki bukatugabira inka, bitwereka agaciro buha ibyo dukora. Iki ni igihango nkuko Meya wacu yabivuze kandi tuzakomeza guteza imbere Akarere kacu.”

Pascal Mbonimpaye, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira ko bayobowe neza, bahawe ijambo ndetse urubyiruko rugashyirwa mu nzego zifata ibyemezo.

Ati: “Ayo ni amahirwe mu Karere ka Bugesera tugomba kubyaza umusaruro yuko tugomba gukora tukiteza imbere mu buryo bwose.”

Mbonimpaye avuga ko bafite byinshi bakoze birimo n’ibikorwa by’amaboko bishingira ku mihigo 30.

Mu karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 181 y’urubyiruko agamije kwizigamira, ni mu gihe urubyiruko 25,000 rwitabiriye gahunda ya EjoHeza.

Urubyiruko rusaga 500 rwize amasomo y’ubumenyingiro rwahawe ibikoresho birufasha kwiteza imbere.

Inzego z’urubyiruko mu Karere ka Bugesera zivuga ko urubyiruko rwitabiriye amarushanwa yo mu Tugari, mu Murenge, mu Karere ndetse na abagera ku 9 bitabiriye Youth Connect.

Abasaga 400 bahawe amahugurwa yuko bakongera imbaraga mu isuku n’isukura kugira ngo bagire Akarere kazira umwanda.

Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Akarere, ngo ni uguteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu iterambere ryabo.

Mbere y’inteko rusange y’urubyiruko, habanje ibikorwa birimo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, baremera imiryango 8 harimo 6 yahawe isakaro n’indi 2 yahawe inka.

Nubwo hari ibikorwa byinshi bikorwa n’urubyiruko hari imbogamizi z’uko ngo hakiri urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’urubyiruko bavuga ko bagiye gufatanya kugira ngo bigisha urubyiruko rutarahindura imyumvire narwo rureke ibiyobyabwenge ahubwo rwitabire gahunda za Leta.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bitabiriye Inteko Rusange y’urubyiruko
Robert Mwesigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yitabiriye Inteko Rusange y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA