Akarere k’Ibiyaga Bigari kugarijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Akarere k’Ibiyaga Bigari kugarijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

KAMALIZA AGNES

March 9, 2026

Inzobere mu by’Imitekerereze zo mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi, zivuga ko ibyo bihugu byugarijwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’ibibazo by’amateka n’intambara z’urudaca bikomeje kuharangwa.

Izo nzobere zo mu Miryango igamije komora Ibikomere no Kunga Ubumwe, Iharanira Uburenganzira bwa Muntu na bamwe mu bakora mu Nzego za Leta; bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, aho bari kwigira hamwe uko zakemura ibyo bibazo.

Bagaragaza ko gusangira ubunararibonye biri mu byatuma hafatwa ingamba zafasha abaturage gukira ibyo bibazo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abaturage babana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ahanini bishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Imibare ya 2025, y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) yagaragaje ko mu cyumweru cy’Icyunamo hakiriwe abantu 2.088 bagize ibibazo by’ihungabana rishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe guteza imbere ibikorwa byimakaza ubumwe n’imibanire, Nikuze Donacien yemeza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ihungabana byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari n’u Rwanda rurimo.

Agaragaza ko ibyo bibazo byiyongera mu Rwanda iyo igihe cyo Kwibuka kigeze, ariko avuga ko ubuzima bwo mu mutwe bugomba kwitabwaho kuko iyo butameze neza n’ibindi byose bipfa.

Yagize ati: “Ihungabana riracyari ikibazo cyane mu gihe cyo Kwibuka kandi iyo ubuzima bwo mu mutwe butameze neza n’ibindi byose biranga.”

Nikuze avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guhangana n’icyo kibazo mu myaka 32 ishize, aho umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe muri rusange wagabanyutse uva kuri 20.5% mu 2018 ugera kuri 18.6% mu 2025 nkuko bigaragazwa na RBC.

Nikuze avuga ko Imiryango itari iya Leta n’Amadini n’Amatorero ari bamwe mu bagira uruhare mu komora ibikomere; akemeza ko ibiganiro bihurije hamwe ibihugu byo mu Karere ari ingenzi kuko basangira ubunararibonye.

Yagize ati: “Abanyamadini baradufasha mu buzima bwo mu mutwe muri gahunda y’isanamitima n’imibanire myiza.”

Umuryango w’Ihuriro ry’Abaporotesitani mu Rwanda (CPR/ Protestant Council of Rwanda) ugaragaza ko guhura kw’ibihugu byugarijwe n’intambara n’ibyanyuze mu mateka ashaririye bigira uruhare mu gusana imitima y’ababituye.

Umunyamabanga Mukuru wa CPR Rev. Pastor Mutabazi Samuel yagize, ati: “Dufite intego yo kwigiranaho tukareba ibyo bamwe barushije abandi cyane ko twese dufute imishanga yo kurwanya ihungabana. Dufite ubunararibonye bunyuranye nitubushyira hamwe bizafasha kurushaho gutanga umusaruro hamenywe n’ingamba zafatwa.”

CPR igaragaza ko abarenga 3000 mu Rwanda bakize ibikomere ibigizemo uruhare.

RBC ishimangira ko mu gihe ibihugu bituranye n’u Rwanda byugarijwe n’intambara nta kabuza bigira ingaruka ku Banyarwanda basanganywe ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe, Mukamana Adelithe avuga ko nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi ariko bihangayikishije kuba ibihugu by’abaturanyi byugarijwe n’intambara.

Yagize ati: “Ibibazo by’umuturanyi bikugeraho byanze bikunze. Nk’u Rwanda iyo abaturanyi badafite umutekano natwe ntabwo tuba tuwufite. Bimwe mu bintu bibyutsa amarangamutima ku bantu bagize akaga nk’aka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashobora gutekereza ko bakongera bakagira ibyago nk’iby bagize bigatuma bahangaayika.”

Yongeyeho ko kwiga ku bibazo byo guhangana n’ihungabana nta kabuza bizatuma abantu barushaho gutekana mu mutwe kandi bagafashanya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko abantu hafi miliyoni 150 muri Afurika bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibyo bibazo bikaba biterwa n’amateka n’intambara, gukoresha ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi.

Umunyamabanga Mukuru wa CPR Rev. Pastor Mutabazi Samuel
Nikuze Donacien, Umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe guteza imbere ibikorwa byimakaza ubumwe n’imibanire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA