Al Hilal SC izacakirana na RS Berkane: Ibyaranze tombola ya ¼ cya CAF Champions League
Siporo

Al Hilal SC izacakirana na RS Berkane: Ibyaranze tombola ya ¼ cya CAF Champions League

SHEMA IVAN

February 17, 2026

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yakoresheje tombola y’uburyo amakipe mu mikino y’amapipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) azahura muri ¼, aho Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira imikino yayo mu Rwanda izahura na RS Berkane yo muri Maroc.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, i Cairo mu Misiri nyuma yo gusozwa kw’imikino y’amatsinda.

Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira mu Rwanda ni yo yahereweho itomborwa nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa mbere aho izahura na RS Berkane yo muri Maroc.

Andi makipe yari muri iyi tombora ni Pyramids FC yo mu Misiri ifite igikombe giheruka izahura na AS FAR yo muri Maroc, Mamelodi Sundowns F.C. yo muri Afurika y’Epfo yatomboye Stade Malien yo muri Mali mu gihe Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia izahura na Al Ahly yo mu Misiri ifite iri rushanwa inshuro 12 mu mateka.

Imikino ibanza y’iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 62 izatangira ku wa 13 kugeza 15 Werurwe, mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 20 kugeza 22 Werurwe 2026.

Muri ½ ikipe ikomeza hagati ya Espérance Sportive de Tunis na Al Ahly izahura n’izatsinda hagati ya Mamelodie Sundowns na Stade Malien.

Ni mu gihe ikipe izakomeza hagati ya Al Hilal SC na RS Berekane izahura n’iyizava hagati ya Pyramids FC na AS FAR.

Mamelodi Sundowns yatomboye Stade Malien
Al Hilal SC yatomboye RS Berkane
Espérance Sportive de Tunis yatomboye Al Ahly
Pyramids FC ifite igikombe giheruka izahura na AS FAR

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA