Al Hilal yavuze ko itazongera gukina shampiyona saa cyenda
Siporo

Al Hilal yavuze ko itazongera gukina shampiyona saa cyenda

SHEMA IVAN

February 26, 2026

Umutoza wa Al Hilal, Laurențiu Reghecampf, yatangaje ko iyo kipe itazongera gukina imikino ya shampiyona y’u Rwanda, ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa, kubera ko benshi mu bakinnyi be ari Abayisilamu kandi bari mu gisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Uyu mutoza yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye Al Hilal SC inganyije na Rayon Sports igitego 1-1.

Laurențiu Reghecampf, utoza Al Hilal yagaragaje uburakari budasanzwe kubera ko yasabye ko imikino ye izajya iba mu masaha ya nijoro ariko ubusabe bwe bugaterwa utwatsi n’abategura Shampiyona.

Yashimangiye ko atazongera gukina imikino nk’iyo kuko abakinnyi be nta mbaraga baba bafite zo gukina kandi bari mu minsi y’igisibo cya Ramadhan.

Yagize ati” Twari twarandikiye FERWAFA tubabwira ko hafi abakinnyi bose bari mu gisibo cya Ramadan, ariko badushyira gukina saa Cyenda z’amanywa ntabwo ari ibintu byiza by’abantu. Bagomba kumva ko abakinnyi bacu bataba bariye, ntibanywa. Twakina gute umupira muri ayo masaha.
Ntabwo ari ibintu by’abantu kudukinisha na Rayon Sports uyu munsi kandi umukino ukurikira ngomba gutwara amasaha ane hanyuma tugakina saa Cyenda. Hoya ntago tuzajyayo reka turebe ibizaba kuko ntabwo ari by’abantu bazi neza ko abakinnyi bacu hafi 99% ari aba-islam kandi tugomba kubahwa. Twasabye FERWAFA ko imikino yacu ikinwa n’ijoro atari saa Cyenda”.

Yongeyeho ati: ”Iyo kipe yanjye ikina saa Mbiri, saa Tatu cyangwa saa Yine z’ijoro twari gutsinda buri kipe. Ibi ntabwo ari iby’umupira gusa n’iby’abantu ku bw’abakinnnyi banjye nzakora byose. Ntabwo ari ibintu bisanzwe gushyira abakinnyi muri izi ngorane ngo bakine umupira. Kuri njyewe ntabwo ari ibisanzwe ntibyoroshye. Ntituzongera gukina sinshaka kwica abakinnyi banjye. Hagize ugwa mu kibuga ni njye wabibazwa. Ubu si ubumuntu”.

Kigali Pele Stadium yakira imikino myinshi ya Shampiyona imaze ibyumweru birindwi igaragayemo ikibazo cy’amatara ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro.

Ni ikibazo cyagize ingaruka ku mitegurire y’imikino ya Shampiyona aho imwe muri yo yagiye yimurirwa amasaha n’iminsi.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, aherutse gutangaza ko ikibazo cyagaragaye kuri Kigali Pelé Stadium kiri kwitabwaho kandi hari icyizere ko cyakemuka vuba.

Yagize ati: “Ikibazo cyaramenyekanye kandi kiri gukorwaho n’inzego zibishinzwe. Nibaduha uburenganzira bw’uko imikino yahabera rwose irasubira kujya ikinwa ku manywa na n’ijoro”.

Kunganya uyu mukino ntibyabujije iyi kipe yo muri Sudani gukomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 42, ariko ifite imikino ibiri y’ikirarane itarakina.

Laurențiu Reghecampf yavuze ko abakinnyi batazongera gukina ku masaha ya kumanywa mu gihe bakiri mu gisibo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA