Al-Merrikh yatsinze Kiyovu Sports itangira neza Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Al-Merrikh yatsinze Kiyovu Sports itangira neza Shampiyona y’u Rwanda

SHEMA IVAN

November 24, 2025

Ikipe ya Al-Merrikh yo muri Sudani yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, itangira neza Shampiyona y’u Rwanda, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

Yari inshuro ya mbere, ikipe itari iy’u Rwanda ikinnye umukino muri Shampiyona yarwo.

Iyi kipe na ngenzi yayo, Al-Hilal SC, zemerewe gukina mu Rwanda nyuma yo kubisaba kubera ko muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva mu 2023 kubera intambara.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga nta kipe irema uburyo bugana ku izamu.

Ku munota wa 11’ Kiyovu Sports yabonye uburyo bwa mbere ku mupira Uwineza Rene yinjiranye umupira, agorwa na myugariro Wah Dia, awusubiza inyuma kuri Nizigiyimana Karim awuteye ishoti rijya hejuru y’izamu.

Ku munota wa 20’ Al-Merrikh yatangiye kwinjira mu mukino itangira kwiharira umupira hagati mu kibuga ndetse ibona amahirwe imbere y’izamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Idris Fatokun umupira ukinirwa muri Koruneri n’Umunyezamu James Bievenu.

Iyi kipe yo muri Sudani yakomeje kurusha cyane Kiyovu Sports yagaragaza imbaraga nke.

Ku munota wa 40 w’umukino, Daba Sogoba yafashe icyemezo yinjirana umupira anyuze ku ruhande rw’ iburyo, ageze mu rubuga rw’amahina azitirwa n’abakinnyi batatu ba Kiyovu Sports bawumuteresha nabi umupira ujya hanze.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Al-Merrikh harimo umupira Amiss Cedric yashatse kuroba umunyezamu Brahima Sanou n’umutwe, umupira umukoraho ujya hejuru y’izamu.

Al-Merrikh na yo yahise isubiza biyunze Daba Sogoba wari wagoye abakinnyi ba Kiyovu Sports ku mupira yateye mu izamu, Ishimwe Jean Rene aritambika awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 67’ Al-Merrikh yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe Daouda Ba ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu izamu.

Iyi Kipe yo muri Sudani yakomeje kwiharira umupira ndetse igakinira cyane mu kibuga cya Kiyovu Sports.

Ku munota wa 86’ Mohammed Teya Abudegen yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye ku ruhande rw’ibumoso, awufunga neza, arahindukira awutera mu izamu.

Umukino warangiye Al-Merrikh SC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, itangira neza Shampiyona y’u Rwanda.

Al-Merrikh izagaruka mu kibuga isura Bugesera FC ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025.

Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 10 mu mikino icyenda, ku munsi wa 10 wa Shampiyona izakina na Gorilla FC ku wa Gatanu.

Abafana ba Al Merrikh SC baje gushyigikira ikipe yabo ku mukino wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda bari bitwaje ibyapa bishimira u Rwanda rwemeye kubakira.
Al Merrikh SC yo muri Sudani yakinnye umukino wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda
Daouda Ba yishimira igitego cya mbere yatsindiye Al Merrikh SC
Abakinnyi ba Al Merrikh SC bishimira igitego

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA