Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi
Ibyamamare

Alex Dusabe n’umugore we berekeje mu Bubiligi

MUTETERAZINA SHIFAH

April 2, 2026

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yerekeje i Bruxelles mu Bubiligi aherekejwe n’abarimo umugore we Ingabire Carine, aho avuga ko bisa nk’inzozi yakabije kuko mu myaka 25 amaze mu muziki ari cyo gitaramo cya mbere agiye kuhakora.

Ni urugendo uwo muhanzi akoze hakiri kare mu rwego rwo kwitegura icyo gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, kikaba kiri muri gahunda yo kwizihiza imyaka 25 amaze mu murimo w’ivugabutumwa abinyujije mu muziki.

Uwo muhanzi n’abamuherekeje bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 1 Mata 2026 rishyira iry’itariki 2 Mata 2026, aho avuga ko ari urugendo yishimiye cyane. Yagize ati: “Igihe cyari iki, iyo igihe kigeze gahunda iraba, bifashe igihe kinini kuko nagiye mbyifuza kenshi ariko ntibikunde, ariko igihe cyari iki.”

Alexis Dusabe akomeza avuga ko imbaraga zo gutekereza no gutegura icyo gitaramo agiye gukorera mu Bubiligi yazikuye ku cyo aheruka gukorera mu Rwanda cyabaye mu Ukuboza 2025 anatangaza ko hari n’ibindi azakora mu minsi iri mbere.

Yagize ati: “Kiriya gitaramo cyagenze neza, kandi cyazanye ibindi byiza bijyanye n’iki gitaramo ngiye gukorera mu Bubiligi. Buriya iyo utaramye muri buriya buryo ukababwira ko Yesu akiza mu by’ukuri biba byagenze neza rwose. Ikindi ni uko ubu ngiye mu Bubiligi gutaramira mu bihugu by’amahanga, hari n’ibindi biri imbere.”

Akomeza agira ati: “Imyaka 25 irashize sinari narigeze mbasha gukora igitaramo nk’iki. Si uko ntabyifuzaga, ahubwo igihe cyabyo cyari kitaragera.” Ni igitaramo Alexis Dusabe azahuriramo n’abandi bahanzi barimo Tracy Agasaro n’umugabo we René Patrick, bakazafatanya gushimisha abazacyitabira aho giteganyijwe tariki 4 Mata 2026.

Alexis Dusabe avuga ko gukorera igitaramo mu Bubiligi yabyifuje kenshi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA