Alexis Dusabe asanga imyaka 85 ADEPR imaze ikwiye kuba iy’isoko y’iterambere
Imibereho

Alexis Dusabe asanga imyaka 85 ADEPR imaze ikwiye kuba iy’isoko y’iterambere

MUTETERAZINA SHIFAH

December 21, 2025

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe asanga kwizihiza imyaka 85 Itorero abarizwamo rya ADEPR rimaze rikora ivugabutumwa mu Rwanda bikwiye kuba ibyo kurushaho kwimakaza iterambere.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025, ubwo yari amaze gutarama mu birori byo kwizihiza imyaka 85 ADEPR imaze mu Rwanda.

Uyu muhanzi yabwiye Imvaho nshya ko ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho ariko abayoboke ba ADEPR bakwiye gukomeza guharanira iterambere muri byose.

Yagize ati:” Ni imyaka ikomeye aho abantu basengera mu itorero rya ADEPR ndetse n’abarikomotseho bose twese twayishimiye kuko ni imyaka ishize umucyo urasiye Igihugu cyacu.”

Yongeraho ati:” Nifuza ko yaba imyaka yo kugwiza ku itorero ryacu, n’abarisengeramo bakaba abakirisitu beza bafite iterambere mu bice byose bigize ubuzima kandi tudasize inyuma iterambere ryo mu mwuka.”

Alexis Dusabe avuze ibi nyuma y’ibyumweru akoze igitaramo yamurikiyemo Alubumu yise amavuta y’igiciro akanabihuza no kwizihiza imyaka 25 akora ivugabutumwa ricishwa mu ndirimbo.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe yashimiye Leta idahwema kubaba hafi ndetse asaba abakirisitu kuzamufasha kurushaho kwimakaza ubwo bufatanye babunyuza mu bikorwa by’iterambere nkuko basanzwe babikora.

Ati: “Turashimira ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame kandi nk’itorero rya ADEPR  turamukunda, turamusengera dukomeje gushyiramo imbaraga no gufatanya kugira ngo aho yifuza ko tugera nk’Abanyarwanda dufatanyije twese tuhagere.”

Kugeza ubu Itorero rya ADEPR rimaze kubaka ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’Abanyarwanda birimo ibigo by’amashuri 316, byigwamo n’abarenga ibihumbi 150, ababikoramo barenga 4 700, ibitaro birimo n’ibyo ku rwego rwa Kabiri rwa Kaminuza bya Nyamata biri mu Karere ka Bugesera, ibigo nderabuzima n’ibindi.

Alexis Dusabe avuga ko bakwiye kwimakaza iterambere mu bice byose bigize ubuzima
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yasabye abayoboke ba ADEPR guharanira iterambere
Byari ibyishimo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 itorero rya ADEPR rimaze mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA