Umuhanzi w’indimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahitamo gutaramira mu Bubiligi ari uko hari Abanyarwanda benshi baba banyotewe ‘Umwuka Wera’.
Ni igitara yise Umuyoboro 25 Europe Concert”, kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera ku mugabane w’u Burayi, yizihiza imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Avuga ko iyo ari gahunda yatangijwe n’icyabereye mu Rwanda yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’ cyabereye muri Camp Kigali mu Ukuboza 2025.
Alexis Dusabe yabwiye Imvaho Nshya ko icyatumye ahitamo gutaramira mu Bubiligi ari uko bifuza ko Abanyarwanda n’inshuti zabo bongera guhura n’ubwiza bw’Imana binyuze mu kuramya.
Yagize ati: “Hari Abanyarwanda n’inshuti zabo bafite inyota y’umwuka, ariko amahirwe yo kubona ibitaramo nk’ibi ntaba menshi.Twabonye ari byiza kubegera.”
Akomeza asobanura ko intego nyamukuru ye, ari uko abazitabira bazava mu gitaramo, bafite amahoro n’umunezero mu mutima, ndetse bakiyumva begereye Imana kurushaho.
Ati: “Iki si igitaramo gisanzwe gusa, ni urugendo rw’umwuka rugamije gusubiza abantu mu buntu bw’Imana. Turifuza ko umuntu wese uzaza azahura n’Imana mu buryo bwimbitse.”
Uretse Alexis Dusabe icyo gitaramo abandi baramyi barimo René Patrick, Tracy ndetse n’abandi bakorera ku Mugabane w’u Burayi na bo bazaririmbamo.
Alexis Dusabe ashishikariza abazitabira, kuza biteguye kwakira impinduka mu buzima bwabo, ati “Muze mwiteguye guhura n’Imana. Ntibizaba igitaramo gusa, bizaba igihe cyo kwakira ubugingo bushya.”
Amatike y’iki gitaramo yamaze kugera hanze, aho abifuza kuyagura basabwa kureba amakuru ari ku byapa byamamaza byashyizwe ahagaragara. Biteganyijwe ko kizabera mu Mujyi wa Bruxelles tariki 4 Mata 2026.