Alexis Dusabe yatangiye gusura amatorero mu myiteguro ya “Umuyoboro 25years concert”
Imyidagaduro

Alexis Dusabe yatangiye gusura amatorero mu myiteguro ya “Umuyoboro 25years concert”

MUTETERAZINA SHIFAH

November 10, 2025

Umuhanzi uri mu banyabigwi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yatangiye gahunda yo gusura abakunzi b’indirimbo ze aho basengera, mu rwego rwo kubatumira mu gitaramo afite cyo kwizihiza imyaka 25 amaze akora umurimo w’ivugabutumwa rinyuzwa mu ndirimbo.

Ni igitaramo uyu muhanzi ateganya gukora mu mpera za 2025, ubwo azaba yizihiza imyaka 25 amaze akora uwo murimo anabihuza no kumurika Alubum ya kabiri yise ‘Amavuta y’igiciro’.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Alexis Dusabe yasobanuye ko impamvu nyamukuru yamuteye kumva ko yakora iyo gahunda ari uko muri iyo myaka yose amaze aririrmba yaririmbiraga abantu bityo ari ngombwa ko bamenya ibyo abahishiye.

Yagize ati: “Ngira itorero mbarizwamo, nsengeyemo imyaka yose ariko nanone indirimbo turirimba n’izabantu bose kuko ntizigira umupaka kandi mu gitaramo dutaramira bose. Naratekereje nsanga hari abantu batabona umwanya wo gusoma, yewe bakaba batabasha kureba na televiziyo ngo bamenye amakuru.

Ariko wenda abo bantu mu mwanya muto babonye bajya mu nsengero, abo rero na bo bakwiye kumenya amakuru. Ni yo mpamvu natangiye gahunda yo kujya nsura urusengero nkabataramiraho gato nkabamenyesha ko hari igitaramo kugira ngo ntibazacikanwe.”

Dusabe akomeza avuga ko we n’itsinda ririmo kumufasha mu myiteguro y’igitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Live Concert’ bahisemo uburyo bwose bwo kumenyesha abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana icyo gitaramo kuko mu rugendo rw’imyaka 25, Imana yamuhayemo umuhamagaro wo gukora ivugabutumwa rinyuzwa mu ndirimbo mu rwego rwo gushimira abantu kuko ari bo barumuhekeje kandi bakamuba hafi.

Dusabe atangiye iyi gahunda mu gihe kugeze ubu indirimbo zigize Alubum ‘Amavuta y’Igiciro’ ateganya kumurika ku munsi nyirizina w’igitaramo zamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, Dizzer na Apple music.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali.

Alexis Dusabe avuga ko urugendo rw’imyaka 25 yaruherekejwemo n’abantu
Dusabe yatangiye gutumira abakirisitu abasanze mu nsengero

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA