Alice Umutesi yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abangavu cya U 17
Siporo

Alice Umutesi yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abangavu cya U 17

SHEMA IVAN

August 1, 2025

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi bazasifura Igikombe cy’Isi Cy’Abangavu batarengeje Imyaka 17 kizabera muri Morocco uyu mwaka, barimo Umunyarwandakazi Alice Umutesi uri mu bungiriza mu mpande.

Urutonde rwasohotse ruriho abasifuzi 54, barimo abasifuzi bo hagati ndetse n’aba kane 18, abasifuzi bo ku ruhande 36.

Uyu Munyarwandakazi aherutse mu Gikombe cy’Afurika cy’Abagore cyabereye muri Morocco aho yanasifuye umukino wa nyuma warangiye Nigeria itsinze Morocco ibitego 3-2.

Igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 kizatangira tariki ya 17 Ukwakira, gisozwe ku ya 8 Ugushyingo muri Moroco.

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atandatu, aho itsinda A ririmo Maroc, Brazil, u Butaliyani na Costa Rica. Itsinda B ririmo Cameroon, Korea ya Ruguru, Mexico n’u Buholandi.

Itsinda C ririmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ecuador, u Bushinwa na Norvege.

Itsinda D harimo Nigeria, u Bufaransa, Canada na Samoa. Itsinda E ririmo Côte d’Ivoire, Espagne, Colombia na Korea y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe itsinda F ririmo Zambia, U Buyapani, New Zealand na Paraguay.

Umutesi Alice yatoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17
Umutesi Alice uri ibumuso n’impaga ye Umutoni Aline baherutse gusifura igikombe cya Afurika cy’Abagore

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA