Alicia na Germaine banyotewe no kuzataramira muri BK Arena
Imyidagaduro

Alicia na Germaine banyotewe no kuzataramira muri BK Arena

MUTETERAZINA SHIFAH

April 4, 2026

Itsinda ry’abakobwa bavukana bakizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana banyuzwe cyane no kubona ubutumire bwo kuzaririmbira muri BK Arena mu gitaramo cya Easter Jubilee cyateguwe n’itsinda rya Ben na Chance.

‎Ubusanzwe gutaramira mu nyubako ya BK Arena biba ari intambwe ikomeye ku bahanzi nyarwanda byagera ku bahanzi bakizamuka ho bikaba akarusho kuko ari ho abenshi bagaragariza ubushobozi bwabo no kumenywa n’abagera mu bihumbi 10 kuko ari wo mubare wuzuza iyo nyubako.

‎Baganira na Imvaho Nshya Alicia na Germaine bagaragaje ko ari intambwe nziza kandi bishimiye bityo biteguye neza kuzataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakabafasha gusabana n’Imana bibuka urupfu n’izuka rya Yesu byabahesheje agakiza.

‎Bati: “Turashima Imana yabyemeye, ni umugisha ukomeye kuri twe. Si ibintu bisanzwe byarenze amarangamutima yacu, kuba nta bindi bitaramo bisanzwe turaririmbamo, ugahita utumirwa muri BK Arena.”

‎Abo bahanzi bakomeza bavuga ko bari basanzwe baririmba mu rusengero muri kolari zitandukanye ariko batigeze baririmba bonyine nk’itsinda uretse kuba bajya muri sitidiyo bagakora indirimbo zabo.

‎Bati: “Ni ibintu dufata nk’ibitangaza by’Imana kuba utarajya mu rusengero ngo usabe kuririmba wenyine utari muri kolari byajya gukunda ugahita uririmba muri BK Arena, twabyakiriye neza. Hanyuma igitaramo cyo tukiteguye neza twarabisengeye, turacyabisengera kandi dukomeje gushimira ababyeyi.”

‎Ufitimana Innocent se wa Alicia na Germaine akaba ari na we mujyanama wabo mu by’umuziki wabo avuga ko biteguye kandi bose bashyize hamwe ngo babafashe kunoza imyiteguro

‎Ati: “Bakuze baririmba muri kolari z’abana basanzwe baririmba kandi kugeza ubu imyiteguro yacu imeze neza kuko twavuye i Rubavu, kugeza ubu tumaze iminsi igera muri itatu i Kigali turi mu myiteguro tureba ngo duhuze n’abacuranzi bazabacurangira muri icyo gitaramo.”

‎Ufitimana avuga ko impamvu yahisemo kuba umujyanama w’abakobwa be ari uko n’ubusanzwe akunda umuziki kandi ari n’umucuranzi wa Piano na gitari ikindi kandi mu bijyanye n’inshingano z’ababyeyi akenshi biba bigoye kurekura abana utazi aho ubashyize.

‎Uretse Alicia na Germaine igitaramo Easter Jubilee kizaririmbamo Papi Clever na Dorcas mu gihe Pastor Julienne Kabanda ari we uzigisha muri icyo gitaramo cyo gufasha abantu kuryoherwa n’umugoroba wa Pasika.

‎Abo bahanzi bagiye gutaramira muri BK Arena mu gihe bagiye kumara imyaka ibiri mu muziki kuko bawutangiye muri Mata 2024, kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zigera kuri zirindwi zirimo “Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uriyo”, “Ndahiriwe” na “Ibendera” bashyize ahagaragara ku mugoroba w’itariki 14 Mutarama 2026.

Alicia na Germaine bavuga ko biteguye gutaramira muri BK Arena

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA