Alicia na Germaine biyemeje kubatirisha benshi binyuze mu ndirimbo zabo
Imyidagaduro

Alicia na Germaine biyemeje kubatirisha benshi binyuze mu ndirimbo zabo

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 10, 2024

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine binjiye mu mwuga wo kuramya no guhimbaza Imana bavuga ko amavuta Imana yabasize azabafasha kubatirisha benshi binyuze mu bihangano byabo byamaze kubaha icyizere.

Ibi babitangarije Imvaho Nshya nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Rugaba’ yasohotse ku wa Kane tariki 08 Kanama 2024.

Mu kiganiro na Alicia yatangaje ko imbaraga binjiranye mu mwuga wo kuramya no guhimbaza Imana n’amavuta basizwe bizabafasha gukiza no kurokora amagara ya benshi bakakira agakiza mu bya mwuka kugeza no ku rwego rwo kubatizwa.

Yagize ati:”Imana yadusize amavuta idutiza umurindi dushyira hanze indirimbo ya mbere tubona barayikunze   cyane ku rwego tutatekerezaga. Byatumye duhamanya n’umwuka w’Imana wo gukomeza kuyikorera kugeza turokoye benshi bakiri mu mwijima kugeza babatijwe kandi uko tuzagenda dukora tuzabigeraho.”

Agaruka ku ndirimbo yabo nshya yagize ati: “Indirimbo twise ‘Rugaba’, nayo bayakiriye neza nk’iya mbere ibintu bikomeza kuduha icyizere cy’uko intego yo gukiza benshi tuzayigeraho hamwe n’Imana, kuko ibitekerezo by’abantu n’amashimwe baha Imana bikomeza kutubera indorerwamo y’uko bizashoka.”

Indirimbo ya mbere Alicia na Germaine bise ‘Urufatiro’, mu gihe yarebwe inshuro ibihumbi 286.  Indirimbo ya kabiri ari nayo nshya bise ‘Rugaba’, mu gihe cy’umunsi umwe imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 29.

Ibyo bituma Germaine avuga ko Imana ari yo iri kwikorera umurimo wayo.

Ati:”Nakuze nkunda kuririmba, nkurira muri Korali. Numvaga nimba mukuru nzaririmba ku giti cyanjye nkakwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Imana none inzozi zirimo kugenda ziba impamo.”

Alicia na Germaine ni abana n’abakobwa bavukana, bakaba batuye mu Karere ka Rubavu. Kugeza ubu, se ubabyara ni we urimo kubareberera inyungu.

Amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rugaba’ yayobowe na Emmanuel Ndahayo uzwi nka Big Nem.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA