Ikigo Nyafurika cy’inganda zikora ibikomoka ku mpu (ALLPI) cyashimiye Leta y’u Rwanda kubera ko ikomeje gushyigikira abakora ibikomoka ku mpu bityo bakaba bamaze kwishyira hamwe ndetse bakaba banatanga umusaruro.
Cyabigarutseho ubwo cyasuraga Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Mujyi wa Kigali (KLC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ALLPI, Mudungwe Nicholas yashimiye u Rwanda kuba rukomeje guteza imbere ibijyanye no kubyaza umusaruro impu zikomoka ku matungo aba yabazwe.
Yagize ati: “Twishimiye uko twasanze ibintu bikorwa hano mu Rwanda, nyuma yo kubafasha mu bijyanye n’amahugurwa twabonye abafatanyabikorwa hano mu Rwanda bishyira hamwe mu kwiha gahunda yo gukorera mu murongo uhamye.”
Yabashimiye ko mu gihe gito bamaze bishyize hamwe bakaba bageze ku banyamuryango 600 kandi harimo ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo.
Mudungwe yashimiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuba ikomeje gushyigikira aba bakora ibikomoka ku mpu.
Ati: “Turashimira byimazeyo Guverinoma ku nkunga yabo, ndetse tunashimira cyane ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, kuko bashyizemo imbaraga zabo zose ndetse banashyiramo n’ubushobozi bwari bukenewe kugira ngo bashyigikire uru ruganda.
Natwe tuzakomeza gufatanya na bo ku bijyanye no kububakira ubushobozi mu kubyaza umusaruro impu bimwe mu bicuruzwa, ndetse ko kubafasha kugera ku isoko mpuzamahanga ry’Afurika”.
Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, yavuze ko bishimira ko ALLPI yabasuye kandi baganiriye ku bintu bifatika byubaka iterambere ryabo.
Ati: “ALLPI iri mu bantu badushyizeho, ifatanyije na Leta yacu binyuze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushinzi n’Ubworozi (RAB) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, bamaze kwishimira ibyo tumaze kwegeranya abantu bakora ibikomoka ku mpu, ni ibintu bishimishije na bo byarabashimishije kuza bakaza kureba ibyo dukora. Twaganiriye ku itarambere bashaka kutugezaho baduteganyirije andi mahugurwa bashaka kutugezaho”.
Nizeyimana Isaie, ni umwe mu bakora inkweto, ibikapu n’ibindi bikomoka ku mpu, mu ihuriro rya KLC, yagize ati: “Twagiye twaguka mu myumvire tugera aho dushaka. dushima abayobozi bakomeje gudufasha kwiteza imbere, turashimira Perezida Kagame kuko abidushishikariza kenshi”.
Yavuze ko nyuma yo kwihuriza mu ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu bungutse uburyo bwiza bwo gutunganya impu, kuko abenshi babona uruhu nta kamaro rufite.
Yavuze ko abantu bakibona ko akazi gaciriritse bibeshya kuko bo kamaze kubageza ku iterambere kandi bakomeje umurava wo guteza imbere ihuriro bibumbiyemo rya KLC.
Hashize umwaka Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ritangiye rikaba rigizwe n’abanyamuryango babikora kinyamwuga 600, harimo 300 b’urubyiruko.