Miss Alma Cooper wari uhagarariye Michigan yegukanye ikamba rya nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 2024, nyuma y’akajagari kari kamaze umwaka mu mitegurire yayo marushanwa ibyateye Noelia Voight waryegukanye umwaka ushize kwegura.
Alma Cooper ufite inkomoko muri Leta ya Michigan yegukanye iryo kamba mu marushanwa yabaga ku nshuro yaryo ya 73 mu birori byabereye i Burbank, muri Leta ya California mu ijoro ry’itariki 4 Kanama 2024.
Uwo mukobwa w’imyaka 22 asanzwe ari umusirikare mukuru, akaba yarize mu ishuri rya gisirikare ry’Amerika, afite ipeti rya Liyetona (Lieutenant) akaba ashinzwe iperereza mu gisirikare.
Uretse ibyo anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gusesengura amakuru (Data analysis) yakuye muri kaminuza ya Stanford.
Ubwo yiyamamazaga yavuze ko niyegukana iryo kamba azakoresha ayo mahirwe mu gukemura ikibazo cy’inzara.
Yagize ati: “Intego yanjye nyamukuru ni ukuzakoresha ayo mahirwe nzaba mfite n’urubuga nzaba nahawe mu kugeza ku bantu bose ibiryo byiza.”
Ni ikamba yegukanye nyuma yo guhigika abagera muri 50 bari barihataniye mu byiciro binyuranye birimo icyo kugararaza ubwiza wambaye imyenda yo kogana n’ibindi.
Alma yegukanye iri kamba mu gihe uwabaye igisonga cye cya mbere ari Connor Perry wo muri Leta ya Kentuckey, naho igisonga cya kabiri cyabaye Danika Christopherson wo muri Oklahoma.
Alma yahishuye ko mu babyeyi be harimo umunyafurika kandi ko ibyo wacamo byose atari byo bigena ahazaza hawe.
Ati: “Niba hari ikintu mu buzima bwanjye mama yanyigishije, ni uko ibyo ucamo atari byo bigena ahazaza hawe. Ushobora kugera ku ntsinzi binyuze mu gukora cyane.”
Si Alma Cooper wenyine wesheje umuhigo wo kwegukana ikamba rya nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari umusirikare kuko na nyampinga wa 2016 yari umukobwa w’umusirikare witwa Deshauna Barber wari uhagarariye Leta ya Colombus, Georgia akaba ari n’umwirabura.
Biteganyijwe ko Miss 2024 Alma Cooper ari we uzahagaragarira Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu irushanwa rya Miss Univers 2024 rizabera muri Mexico muri Nzeri.