Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Turere twa Nyagatare na Rusizi amabalo atanu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Iyo myenda yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo ku rwanya ubucuruzi bukorwa mu buryo bwa magendu byabaye ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2023.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko umugabo w’imyaka 30 yafashwe atwaye kuri moto amabalo abiri y’imyenda ya magendu.
Yafashwe ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa Mbere, ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Rutoma, Akagari ka Ndego mu Murenge wa Karama wo mu Karere ka Nyagatare.
Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uwo munsi, andi mabalo atatu yari yafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi, abari bayikoreye bamaze kuyatura hasi bakiruka babonye abashinzwe umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa k’uriya mumotari wari uhetse imyenda ya magendu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Mu gihe cya saa yine z’ijoro ni bwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari moto ipakiye imyenda bikekwa ko ari magendu, abapolisi ni ko guhita berekeza muri izo nzira bamufatira mu Kagari ka Ndego agerageza guhisha iyo myenda mu gihuru cyari hafi aho.”
Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko iyo myenda yari ayishyiriye umugore usanzwe uyicuruza utuye muri uwo Murenge wa Mukama, akaba ari we wamuyoboraga inzira anyuramo kandi ngo akaba atari ubwa mbere yari amutwaje.
Mu gihe cya saa kumi n’imwe n’igice z’urukerera rwo kuri uriya munsi wo ku wa Mbere, ni bwo mu Karere ka Rusizi hari hafatiwe amabalo atatu y’imyenda na yo ya magendu.
SP Bonaventure Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko nyirayo yari atwaranye na bagenzi be babiri bahise bata yo myenda bakayabangira ingata bacyikanga inzego z’umutekano.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibyaha, abashishikariza gukomeza ubwo bufatanye, aboneraho no kugira inama abacuruza magendu n’ibicuruzwa bibujijwe, kubicikaho bagacuruza mu buryo bwemewe kuko batazabura gufatwa.
Uwafashwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa abatorotse ngo na bo bafatwe.
Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).