Amabuye y’agaciro yagombye kuba ari igisubizo – IGP Namuhoranye
Ubukungu

Amabuye y’agaciro yagombye kuba ari igisubizo – IGP Namuhoranye

KAYITARE JEAN PAUL

December 7, 2025

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, agaragaza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagombye guteza imbere ababukoramo ariko ngo abayacukura ku buryo butemewe n’amategeko bagirwaho ingaruka n’ubwo bucukuzi.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko buteza akaga karimo guhitana ubuzima bw’ababwishoramo, bukangiza ibidukikije, bityo ubuyobozi bwa Polisi bakavuga ko ubwo bucukuzi bukwiye kuba igisubizo aho kuba ikibazo kandi amategeko ahana ubukora nta burenganzira.

Mu kiganiro Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha baherutse kugirana n’abanyamakuru, CG Namuhoranye yavuze ko ku misozi y’u Rwanda hari amabuye y’agaciro menshi ariko ko yagombye gucukurwa byemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Amabuye y’agaciro yagombye kuba ari igisubizo […] noneho ukabona umuntu w’umuturage wibereye ku musozi iwe bakabyuka bakamubwira bati munsi yawe harimo amabuye y’agaciro, agatangira gucukura ariko uko acukura; ari we, ari abana be, ari inzu ye, ari umuryango arabashyira mu kaga, ubwo yatangiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

Mu guhangana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, Polisi yashyize imbaraga mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga mu guhangana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko.

CG Namuhoranye yagize ati: “Hari ibikoresho byinshi twaguze bijyanye no guhangana n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

Imisozi myinshi y’u Rwanda iriho amabuye atandukanye kandi y’ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro kandi n’ariya yubakishwa afite agaciro.

Bitewe n’uko amabuye yabaye menshi kandi abantu bose bamaze kuyabonamo imari, ibyo ngo Polisi ntabwo ikirwana nabyo nk’uko yabikoraga mbere.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Namuhoranye agaragaza ko hari abantu mbere bishyiraga hamwe bakajya mu kirombe ku ngufu, bajyayo kikabagwaho, polisi ikamara icyumweru irimo ishaka kubakurayo.

Agira ati: “Bagiyeyo ku buryo butemewe n’amategeko rimwe na rimwe bagiyeyo bakoresheje ibintu bisa nk’aho ari imbaraga hanyuma cyabagwaho tukamara icyumweru nyine turiho dushaka abo twakuramo bakiri bazima, izo na zo ni inshingano zacu.”

Bitewe n’ubwinshi bw’abakomeje kwishobora mu bikorwa by’amabuye y’agaciro bitemewe, polisi yatangiye gukoresha indege zitagira abapilote kugira ngo abacukura binyuranyije n’amategeko bafatwe.

Hejuru ya Musha hashyizwe dorone zifitanye isano n’ibyo gusa, nta kindi zireba uretse kureba abantu barimo kujya muri ibyo birombe.

Izo dorone zigenzura niba ikirombe cyemewe n’amategeko, gifite ibyangombwa, abakijyamo niba bambaye ibibarinda impanuka cyangwa ari abantu bishyize hamwe bakaza saa cyenda z’ijoro.

Ati: “Amashusho arabikwereka ukabona ko atari abakozi b’icyo kirombe cyangwa ni ikirombe kidakora.

Icyo twabizeza, turashyiramo izindi mbaraga cyane cyane ko hari n’ababikora, bagashyiramo ibikorwa bihutaza.

Dorone igufasha kumenya umuntu ugomba guhangana na we by’umwihariko ucukura ku buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Akomeza agira ati: “Turimo turagura ibindi bikoresho bituma iki kibazo kitakomeza.

Mu gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Kabanda, avuga ko hakozwe ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ariko ko hari n’abafatiwe muri ibyo bikorwa bakagezwa mu butabera.

Imisozi igaragaramo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, Polisi ivuga ko ari mu misozi ya Muhanga na Kamonyi, Musha mu Karere ka Rwamagana, Ngororero, Rulindo.  

CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye na Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA