Ubuyobozi bw’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko mu myaka itanu ishize, amafaranga ako Karere kiyinjiriza yavuye kuri miliyari 3 mu 2021, kuri ubu agera kuri miliyari 8,6 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’ingamba zo kuvugurura uburyo bwo gusoresha no kongera umusaruro w’ibikorwa byinjiriza Akarere.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama Mpuzabikorwa y’Inama y’Akarere ka Bugesera aho harebwaga ibyo abayigize Njyana bagezeho mu myaka 5 ishize bari mu nshingano.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Dushime Olive, yavuze ko ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa b’Akarere n’Ubuyobozi bwagize uruhare mu kongera ubushobozi bw’ako Karere bwo kwishakamo amafaranga yinjira muri ako Karere.
Yagize ati: “Dutangira manda muri 2021 twari ku kigero cyo kwishakamo ubushobozi cya miliyari 3, aho manda irimo kugana ku musozo ubu dufite ubushobozi bwa miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko iri zamuka ryatewe n’imikoranire n’abafatanyabikorwa b’Akarere, ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa byinjiriza Akarere.
Yavuze ko hakusanyijwe imisoro n’amahoro, ndetse bimwe mu bikorwa byagombaga gusoreshwa bikavugururirwa uburyo bwo kubisoreshamo.
Dushime yavuze ko Bugesera ifite imishinga minini ishobora gukomeza kongera ubushobozi bw’Akarere, bityo ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kuyiteza imbere.
Ati: “Imisoro imwe n’imwe yari itakigendana n’igihe yaravugururwaga. Nk’Akarere k’ubudasa kunganira Kigali, tugomba kwishakamo ubushobozi. Hari imishinga minini, irimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kirimo kubakwa. Ikigo gikomeye cyo kwimakaza ubumenyi n’uburezi, by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi bitangiza ibidukikije, cya RICA n’ibindi.”
Yashimangiye ko nta terambere ryagerwaho hatabayeho imiyoborere myiza, asaba ko hakomeza ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Akarere.
Depite Mukandanga Speciose yasabye abayobozi b’Akarere ka Bugesera gukomeza gushyira imbaraga mu iterambere ryako, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere ya kabiri (NST2).
Yagize ati: “Hari byinshi byo gukora bikeneye imbaraga nyinshi, aka Karere gafite amahirwe menshi, harimo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga kizadufasha gukurura ishoramari. Birasaba rero ko haboneka abashoramari benshi bashora imari mu bukerarugendo, mu ikoranabuhanga no muri gahunda zitandukanye kugira ngo tubashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Muri manda y’imyaka 5 y’Inama njyanama hakozwe ibikorwa birimo kugeza umuriro w’amashanyari ku baturage kuri 70% ugera kuri 84,5%. Abaturage bagerwaho n’amazi isuku n’isukura binoze bavuye ku gipimo cya 77,5% bigera kuri 82,7%.
Muri ako Karere kandi hahanzwe imirimo ibyara inyungu iva kuri 7 138 igera kuri 18 748. Ba rwiyemeza mirimo bato bahabwa umushobora bwo kugera ku mari bavuye kuri 558 bagera ku 1 450. Muri iyo myaka kandi abana barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuye kuri zeru bagera ku 1 075.
Hafashijwe kandi abatishobora kwikura mu bukene bagera kuri 687, mu gihe hatanzwe inguzanyi binyuze muri serivisi z’imari abazihawe bageze kuri 12 861 bavuye kuri 3 117 mu 2021.




