Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rwishimira intambwe imaze kugerwaho mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, aho kuva uru rwego rwatangizwa hamaze guhererekanywa amafaranga angana na miliyari 200 na miliyoni 300 Frw.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoranabuhanga rya eKash, ryateguwe n’Ikigo cya Rswitch kigenzura uburyo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda, mu rwego rwo korohereza abaturage n’ibigo by’imari kwishyurana no koherezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga budasaba kubikuza.
Uyu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’imari n’ikoranabuhanga, zirimo abayobozi ba banki, ibigo by’imari, za SACCO n’abahagarariye imiyoboro y’itumanaho.
Minisitiri Ingabire yavuze ko urugendo rwo kwimakaza ubukungu budakoresha amafaranga mu ntoki rwatangiye rufite ibibazo, hari n’ibitekerezo by’abatarwizera, ariko rugenda rutanga umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Dutangira gutegura uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga twumvaga bidashoboka. Kwishyurana byabaga biri mu matsinda yihariye, sisitemu zidakorana. Twabonye ko kugira ngo tugere ku cyerekezo 2050 hakenewe ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga biramba kandi bidahutaza uwo ari we wese, ni ko eKash yavutse.”
Yavuze ko urwo rugendo rumaze gutera imbere kandi abantu benshi bamaze kurusobanukirwa.
Ati: “Uyu munsi ibigo 22 byamaze kwiyandikisha muri eKash, birimo banki, ibigo by’imari, ibindi bikoresha ikoranabuhanga mu bukungu, n’imirongo y’itumanaho. Ibigo 21 byatangiye gukora, aho habayeho guhererekanya amafaranga inshuro miliyoni 47, afite agaciro ka miliyari 200 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Gasabira Blaise yabwiye itangazamakuru ko mu gutangiza eKash hari hagamijwe intego zo gufasha abantu guhererekanya amafaranga mu buryo buhendutse, butekanye kandi bwihuse.
Ati: “Twashyizeho urwego rwa mbere rwo kohereza amafaranga tutitaye ku bwoko bw’ikigo akoresha. Hari umuntu ashobora kuba yagura ku iduka iryo ari ryo ryose tutitaye kuri banki cyangwa se ikigo cy’imari, izo ni zo serivisi ebyiri zihari.”
Yavuze ko hari izindi serivisi zindi zinyuzwa muri eKash mu kwishyura serivisi zose za Leta na zo zitangiye gushyirwamo imbaraga.
Ati: “Ibigo bya Irembo na byo bizajya bikorana na eKash kugira ngo bitewe n’ikigo icyo ari cyo cyose waba urimo ushyireho konti yawe cyangwa iy’umurongo wa telefoni ukaba washobora kwishyura”.
Gasabira yavuze ko bitarenze muri Mutarama 2026 hazaba hashyizweho amafaranga y’ikiguzi cya serivisi (chages) rusange kandi gihendutse mu koroheza cyangwa kwakira amafaranga muri rusange ku buryo ibigo byose ari cyo bizajya bikoresha.
Redemptus Bisangwa, umwe mu bantu bakoresha eKash yavuze ko mbere byamugoraga mu kohereza no kohererezwa amafaranga.
Ati: “Mbere washakaga kohereza amafaranga nko kuri Airtel ukoresheje Mobile Money ukabanza kujya ku mu ajenti akagufasha kohereza, ariko ubu aho eKash yaje ifite ibyiza rwose biroroshye birihuta.”
Abahagarariye ibigo by’imari n’amabanki bashima uburyo bwa eKash ko bwatumye ababagana bashaka serivisi z’imari biyongera kuko babonye zoroshye kandi zihuse.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyorohereza abantu kubona serivisi z’Imari (Access to Finance Rwanda/AFR), Iyacu Jean Bosco yagarutse ku mateka y’uko byari bigoranye mu gihe eKash itari yatangiye gukoreshwa muri serivisi z’imari.
Ati: “Urugendo rwa eKash ntabwo rwatangiye mu 2022, ahubwo ni mu 2014. Icyo gihe 44% by’abari batunze telefoni ni bo bakoreshaga MoMo, bigurira ama inite yo guhamagaraga gusa.”
Yakomeje avuga mu 2016 mu Rwanda hatangiye gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari, bigeze mu 2018 hashyirwaho imirongo migari mu ikoranabuha mu by’imari[…].
Iyacu yavuze ko ikoranabuhanga mu kwishyurana ritarakoreshwa mu Rwanda mu 2020, icyorezo COVID -19 cyaradutse maze bibangamira abatari bake, ari na bwo uburyo bwa eKash byagaragaye ko bukenewe.
Ati: “Icyo gihe ndibuka ko ibigo by’imari byasabaga inzego zirimo polisi na Banki Nkuru y’u Rwanda kureka abaturage bakajya kubikura amafaranga nibura inshuro imwe, kugira ngo babashe kubona ibibatunga”
RStwich itangaza ko mu gukoresha serivisi za eKash imaze kwandika ibigo 22, aho ababikoresha bishyurana bidasabye kubikura amafaranga.
Umubare ntarengwa wo kohereza cyangwa koherezwa muri eKash kugeza ubu ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ku munsi, aho kohereza inshuro imwe, hagenda atarenga ibihumbi 2.
Ni uburyo buteganywa ko ubutumwa bumenyesha, igikorwa cyabaye muri eKash, butagomba kurenza amasegonda 10.
Imibare ya MINICT igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bagera kuri 82% bafite konti mu bigo by’imari, banki cyangwa ku mirongo y’itumanaho, aho abafunguye muri ekash bafite nkoni miliyoni 21, kuko umuntu umwe aba yemerewe gutunga nyinshi mu bigo bitandukanye ashaka.



