Shema Emmanuel na Ingabire Divine bakinira Les Amis Sportifs, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yakinwe n’abakinnyi bakiri bato bari munsi y’imyaka 17, ku Cyumweru tariki ya 16 Ugushyingo 2025 mu Karere ka Rwamagana.
Ni ku nshuro ya gatatu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryari riteguye iyi Shampiyona yitabirwa n’abana basanzwe bakina amarushanwa ya Youth Racing Cup aho yahujwe mu byiciro bitanu by’abari munsi y’imyaka 19.
Ku Cyumweru i Rwamagana, Emmanuel Shema wa Les Amis Sportifs yabaye uwa mbere mu bahungu batarengeje imyaka 17 nyuma yo kuzenguruka inshuro 20 intera ya kilometero 1,4 akoresheje iminota 44, n’amasegonda arindwi n’ibice 63.
Yakurikiwe na bagenzi be bakinana barimo issa Gisubizo na Faud Mukwende.
Mu bakobwa, hatsinze Ingabire Divin wa Les Amis Sportifs wakoresheje iminota 44 n’amasegonda 12 nyuma yo kuzenguruka inshuro 18, ahigika Cynthia Ishimwe na Violete Tuyizere.
Mu bakobwa batarengeje imyaka 15, hatsinze Liza Jehovaire wa Ndabaga Women Cycling Team, na Byiringiro Mubaraka wa ZIP Cycling Team mu bahungu.
Mu batarengeje imyaka 13 hatsinze Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team na Mutoni Alice wa Ndabaga Cycling Team naho mu batarengeje imyaka 11 hatsinda Uwamahoro Françoise wa Ndabaga Women Cycling Team na Habumuremyi Nisemusa Lucky wa Sina Cycling Club.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 19 bo bakinnye isiganwa risanzwe kuko bakina hamwe n’abakuru muri Shampiyona y’Igihugu.
Muri iki cyiciro, mu bahungu hatsinze Irakoze Fagasoni wa Kayonza Cycling Club wakoresheje iminota 54 n’amasegonda 48 nyuma yo kuzenguruka inshuro 24, ahigika Habimana Byiringiro wa Les Amis Sportifs na Mugabo Jules wa zip Cycling Academy.
Ni mu gihe mu bakobwa hatsinze Izabayo Immaculate wa Bugesera Cycling Team wahize abandi akoresheje iminota 56 n’amasegonda 26 nyuma yo kuzenguruka inshuro 21, akurikirwa na bagenzi be bakinana ari bo Uwizeyimana Uwase Ancille na Kelia Uwibambe.













