Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe Kubungabunga Ibinyabuzima byo mu Gasozi (RWCA) bateguye isiganwa ryiswe “Umusambi Race” rigamije kubungabunga inyoni y’umusambi.
Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatatu riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, aho ku nshuro ya mbere rizakinirwa mu muhanda (Road Race) mu rwego rwo gukomeza kongerera amasiganwa abakinnyi bitegura shampiyona y’Isi.
Ku wa Gatanu, abasiganwa bazatangira saa sita bahagurukire ku cyicaro cya Rwanda Wildlife Conservation Association i Kabuga, banyure mu mujyi wa Kigali basoreze Miyove muri Gicumbi.
Bucyeye bwaho ku wa Gatandatu, hazakinwa gravel, aho abazasiganwa mu muhanda w’igitaka bazanyura mu Mirenge 8 ya Butaro na Gicumbi ikikije igishanga cya Rugezi.
Abazakoresha amagare asanzwe ya Matabaro “Pneux ballons” bazahaguruka Rwerere basoreze Ibanda muri Miyove.
Ababigize umwuga bo bazahaguruka Ibanda banyure Butaro basoreze Ibanda, intera ya Km 90 zizenguruka Imirenge 8 ikora ku gishanga cya Rugezi.
Mu mwaka ushize wa 2024 mu bagabo iri siganwa ryegukanywe na Niyonkuru Samuel mu gihe mu bagore ryegukanywe na Irakoze Neza Violette, Nshutiraguma Kevin mu ngimbi na Iragena Charlotte mu bangavu.