Amagare: Hateguwe isiganwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari
Siporo

Amagare: Hateguwe isiganwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari

SHEMA IVAN

January 22, 2026

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) bateguye isiganwa rya ‘Heroes Cycling Race 2026’ rizaba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mutarama 2026, ni bwo FERWACY yatangaje ko mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki hakizihizwa Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, hagiye kubaho irushwanwa ryo gusiganwa ku magare.

Iri siganwa rizahagurika i Shyorongi-Base-Gicumbi-Rukumo-Nyacyonga basoreze Batsinda guhera saa Yine za mu gitondo.

Icyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, kizakora intera y’ibilometero 154,

Abagore n’abatarengeje imyaka 23 n’Ingimbi bazakora ibilometero 145 mu gihe abangavu bazakora ibilometero 68.

Iri siganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu kuva mu 2020 ubwo ryegukanwaga na Habimana Jean Eric na Ingabire Diane bakoze amateka yo kuritwara bwa mbere.

Mu mwaka wakurikiyeho ntabwo ryakinwe kubera Icyorezo cya Covid-19 ndetse mu 2022 ntiryakinwa mu byiciro by’abakuze ariko ryitabirwa n’abatarengeje imyaka 18.

Irushanwa ryo mu 2023 ryatwawe na Tuyizere Etienne mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore mu gihe irya 2024 ryo ryegukanwe na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wakiniraga Benediction Club na Nirere Xaverine wa Team Amani.

Mu mwaka ushize wa 2025, iri siganwa ryegukanywe na Nkundabera Eric mu bagabo na Nirere Xaverine mu bagore.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Inkingi y’Iterambere’.

FERWACY na CHENO bateguye isiganwa ry’Umunsi w’Intwari ku nshuro ya gatandatu
Nirere Xaverine yegukanye iri rushanwa mu nshuro eshatu ziheruka mu bagore
Nkundabera Eric ni we wegukanye irushanwa riheruka mu bagabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA