Abanya-Eritrea Henok Mulubrhan, Biniam Girmay na Milkias Maekele ni bo batatu ba nyuma bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo bakina umukino w’amagare mu bihembo bya “Africa Cycling Excellence Awards (ACEA)” bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere.
Ibirori byo guhemba abitwaye neza bizabera muri Zaria Court Kigali ku wa Gatandatu 29 Ugushyingo 2025.
Kuri uyu Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, abategura ibi bihembo batangaje abakinnyi batatu ba nyuma basigaye bahataniye igihembo muri buri cyiciro.
Mu bagabo babigize umwuga, igihembo cy’umukinnyi w’umwaka harimo abanya- Eritrea gusa, ari bo Henok Mulublhan, Biniam Girmay na Milkias Maekele.
Mu bagore, Abanya-Ethiopia Kahsay Tsige Kiros na Selam Amha Gerefiel ndetse na Kimberley Le Court wo mu Birwa bya Maurice, ni bo batatu ba nyuma bahataniye igihembo gikuru.
Mu batarabigize umwuga harimo Umunya-Mali Tiémoko Diamouténé, Umunyafurika y’Epfo Blaine Kieck na Paul Daumont wo muri Burkina Faso.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’Amagare (Team Rwanda) iri muri atatu azavamo ikipe y’umwaka aho ihanganye n’Ibirwa bya Maurice na Eritrea.
Muri ibi bihembo hazahembwa abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo, iki gihembo gihataniwe na Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Ntirenganya Moïse, Nshutiraguma Kevin, Niyonkuru Samuel na Nkundabera Eric.
Naho mu bagore harimo mu bagore ni Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Liliane Uwiringiyimana, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaverine, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Yvonne Masengesho.