Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Biruta Vincent yatangaje ko hari gahunda yo kwimura amagorero yo mu Rwanda ari mu mijyi arimo irya Musanze, Muhanga, Ngoma, Huye n’irya Bugesera kubera Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa hafi yaryo.
Yashimangiye ko kwimura aya magororero bishingiye ku kuba aho ari atabasha kubahiriza ibisabwa by’ibanze ku bahagororerwa kandi ko namara kwimurwa hazakurikizwa igishushanyo mbonera cyo kuyubaka mu buryo bugezweho kandi bwisanzuye.
Yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, mu kiganiro yahaye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, cyibanze ku bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025 biri mu magororero na za kasho zo mu Rwanda.
Dr Biruta nubwo atatangaje igihe ayo magororero azimurirwa n’aho azimurirwa, yavuze ko ibyo bigamije kunoza uburyo bw’imyubakire y’ayo magororero ku buryo bizafasha abagororwa babaho bisanzuye kandi batekanye.
Yagize ati: “Muri uko kuyimura hazakurikizwa igishushanyombonera ku buryo hazakurikizwa uburyo igororero rigomba kuba ryubatse, ku buryo andi azubakwa mu gihe kiri imbere azaba yujuje ibyangombwa biyateganywamo.”
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda ubucucike mu magororera bugeze kuri 97,7% ariko hamwe bukaba bwiyongera kubera ko hari abayajyanwamo mu buryo budasanzwe nko mu gihe bari muri za kasho z’urukiko no mu magororero asanzwe.
Dr Biruta yavuze hari gahunda yo kwimura ayo magororero atajyanye n’aho yubatswe.
Ati: “Mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za kasho zegereye inkiko, ni ikibazo tugira kuko abari muri kasho baba bazakenera kujya mu nkiko kandi rimwe na rimwe zitegereye aho izo kasho ziri.
Bajyaga babatwara nko mu gihe bazaburana ejo, bakabashyira muri kasho yindi y’urukiko cyangwa se bakaburana bakazaba bakomeza ejo. Abajyanywe muri kasho bahasanga abasanzwemo.
Yavuze ko mu gihe ubushobozi bwo kubaka aho abo bagororwa bakirirwa hisanzuye butaraboneka, hafashwe ingamba ko bazajya basubizwa aho bari basanzwe baba.
Ni ikibazo avuga kandi ko kiri mu no mu magororero ati: “Niba tuvuga muri 97,7% by’ubucucike mu magororero yacu, ubundi byagakwiye kuba mu magororero hari imyanya iba ihari iteganyijwe idashyirwamo abagororwa.
Hari ababurana baje muri Kigali bavuye mu magororero yo mu ntara, bakaba bacumbikiwe mu igororero rya Kigali [Mageragere].
Dr Biruta yavuze ko hari ubwo abagororwa bavanwa mu Ntara bakajyanwa kuvurirwa cyangwa kuburanira mu Mujyi wa Kigali, bikaba ngombwa ko baba bacumbikiwe mu magororero yaho.
Yavuze ko kuba abo bagororwa biyongera muri kasho z’inkiko bagasangamo n’abandi bagororwa na byo bikomeza kongera ubucucike bityo wafashwe ingamba ko mu kubaka ayo magororero ajyanye n’igihe hazajya hateganwa umwanya wagenewe abo azajya yakira mu buryo budasanzwe.
Perezida wa Komisiyo Hon Ndangiza Madina yavuze ko yavuze nk’Abadepite bashimye ibisobanuro bahawe ndetse agaragaza inzego zibishinzwe zakomeza gukorana hagamijwe ko abagororwa bagira imibereho myiza.
Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), yo mu Kwakira 2025, yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025 ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 aho bwavuye ku 134,3% bugera ku 110%.
Ni imibare iyo Komisiyo yakuye mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero 14, mu ngando icumbikiye abagororwa bakora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu Karere ka Rwamagana.
Yarikoze kandi muri kasho z’Ubugenzacyaha 112, mu bigo by’igororamuco ry’ibanze 29, mu bigo ngororamuco 3.
Kugeza ubu Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ivuga ko ingamba zashyizwemo mu kugabanya ubucucike mu magororero zirimo kuvumvikanisha abafitanye icyahano no gufungura bamwe mu bagororwa by’agateganyo, zatanze umusaruro aho ubu ubucucike bugeze kuri 97,7%.
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamire (NISR) igaragaza ko ibibazo bituma abantu bajyanwa mu magororero byiyongeyera aho byavuye ku bihumbi bisanga 50 mu 2023 bigera ku bihumbi bisaga 87 mu 2025.

