Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2
Amakuru

Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 20, 2026

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko abangavu bagera ku 6 938 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe hagati y’umwaka wa 2024 na 2025, bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo guhabwa akato mu miryango yabo no kubura ubufasha bw’ibanze butuma babasha kwiyubaka. 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ahamya ko icyo kibazo kiri mu bigize intandaro y’ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abagore n’abakobwa.

Avuga ko mu mwaka wa 2024, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abangavu 3 211 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda, mu gihe mu 2025 umubare wabo wazamutse ukagera kuri 3 727.

Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko mu Ntara yacu twari dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bagera ku 3 211, umwaka ushize wa 2025, twagize abangavu 3 727 batewe inda, bivuga ko biyongereyeho 16,1%; iyi mibare ni myinshi cyane rero.”

Iyi mibare igaragaza ubwiyongere bw’abangavu 516 mu mwaka umwe, 

Guverineri Mugabowagahunde akaba agaragaza ko iki kibazo kidakwiye kureberwa, ari na ho ahera asaba abaturage n’inzego zitandukanye kugira uruhare mu kugikumira.

Yagize ati: “Aba bana ni abacu nk’ababyeyi  n’Abanyarwanda muri rusange. Tugomba kugira uruhare mu gukumira, by’umwihariko aho mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri aka Karere ka Musanze, iki kibazo kiri hejuru twese twumve ko kitureba dufatanye kuri urwo rugamba.”

Nyuma yo guterwa inda, umwangavu aba akeneye kwitabwaho, guhabwa ubufasha bw’ubuzima no kuganirizwa ku buryo ashobora gukomeza ubuzima bwe. 

Icyakora, uko yakirwa mu muryango bishobora kugira uruhare rukomeye mu buryo ahangana n’ingaruka z’iyo nda.

Uwajeneza Sophie wo mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze kuri ubu afite imyaka 20 y’amavuko.

Yagize ati: “Nyuma yo guterwa inda n’umugabo wari ufite urugo nahuye n’ingorane zikomeye cyane kuko ababyeyi banjye bampaye akato, kurya byari ikibazo, hari n’ubwo bandazaga hanze.  Byamviriyemo guta ishuri, urumva ko n’uwanteye inda ku myaka 17 nari mfite ntabwo yanyikozaga kuko yahise ahunga, ngira ibibazo bikomeye by’itotezwa kugeza mbyaye

Yakomeje asaba ababyeyi kwihanganira abana mu gihe bahuye n’izi ngorane bakabaganiza, kuko na we yongeye kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima ari uko ababyeyi be bongeye kumwakira bakamuganiriza.

Mutoni Eugénie, undi mwangavu wo mu Murenge wa Gahunga, Akarere Burera, na we avuga ko hari byinshi bituma abangavu muri iyi Ntara baterwa inda 

Yagize ati: “Njye nihereyeho igitera umubare munini kuzamuka mu bakobwa baterwa inda bataragera mu myaka y’ubukure, icyambere ni ubwumvikane buke bwo mu miryango aho umugore n’umugabo bahora mu makimbirane, umugabo atita ku muryango, umugore na we akigira mu businzi, abana bakabura ifunguro ndetse n’amashuri.”

Yongera ho ati: “Nanjye ni ko mbyangendekeye navaga kwiga nkabura ibyo ndya no kwiga nkabura amafaranga y’ishuri. Byarangiye umugabo wari ufite butike mu gace k’iwacu anteye inda none ubu na bwo ndicumbikira muri iyi santere ya Gahunga, umwana w’umukobwa utewe inda ahura n’ibibazo, ababyeyi n’abayobozi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo.”

Uko ababyeyi bakira abana babo nyuma yo guterwa inda na byo ni ingenzi mu gusobanura ibibazo abangavu bahura na byo. Hari ababyeyi bashobora kugira agahinda, uburakari cyangwa impungenge z’uko bazafasha umwana n’uwo azabyara, ariko uko babyitwaramo bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’umwana.

Mukantwali Emmerence yagize ati: “Ni byo koko ibibazo bijyanye n’amakimbirane ndetse n’ubukene mu miryango biteza amakimbirane, nkaba numva ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo. Ibi ndabikubwira kuko njye n’umugabo wanjye twakoraga ubushabitsi mu Mujyi wa Musanze tugataha nijoro, twasangaga abana baryamye kuko twageraga mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro, twaje gusanga umwana wacu atwite, ababyeyi twirinde uburangare mu burere.”

Ababyeyi bahamya ko kurera abangavu bisaba ko umuryango utabatererana mu gihe bahuye n’ikibazo, ko inzego zibishinzwe zikumira ibibashyira mu kaga kandi ndetse n’abana bamaze guterwa inda bagahabwa ubufasha bubafasha gukomeza ubuzima bwabo.

Ababyeyi basabwe kwita ku burere bw’abana babo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA