Amajyaruguru: Abarimu basabwe gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’imyororokere
Uburezi

Amajyaruguru: Abarimu basabwe gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’imyororokere

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 12, 2026

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolee, yasabye abarimu bo mu mashuri atandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru gushyira imbaraga mu gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’imyororokere ya muntu, kuko uretse isuku, ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’abana.

Yabitangaje ubwo yari mu bukangurambaga bwiswe “Fresheri ku Ishuri”, buri mu bikorwa bya Isuku Hose Campaign, aho yagaragaje impungenge z’uko hari abana benshi bagifite ubumenyi buke ku bijyanye n’imyororokere yabo, nyamara iri somo riri mu masomo bigishwa ku mashuri.

Minisitiri Uwimana yavuze ko yatunguwe no gusanga hari abanyeshuri batazi neza ibijyanye n’imyororokere, asaba abarimu kudatsimbarara ku muco mu buryo bwababuza gutanga ubumenyi bukenewe ku buzima bw’abana.

Yavuze ko umuco nyarwanda nyakuri wubakwa binyuze mu gutegura neza abana, atari ukubahisha amakuru y’ingenzi ku buzima bwabo.

Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo ku ishuri Notre Dame de Fatima, Minisitiri yasanze bigaragara ko isomo ry’imyororokere ritarigishwa uko bikwiye cyangwa se abanyeshuri bakaba batararisobanukiwe neza.

Yagize ati: “Byagaragaye ko abana muri rusange bagifite urugendo rurerure rwo gusobanukirwa neza ibijyanye n’imyororokere. Ndashishikariza abarimu gukoresha uko bashoboye bakigisha iri somo mu buryo bwumvikana.

Iyo abantu badasobanukiwe imyororokere, ni ho usanga habaho inda zitateguwe n’izindi ngaruka zitandukanye. Niba ari ikibazo cy’ururimi, nibyigishwe mu Kinyarwanda ariko byumvikane.”

Akomeza agira ati: “Si kuri iki kigo gusa, kuko aho nanyuze hose mu gihugu nasanze abana batarigishijwe iri somo neza. Bamwe mu barimu bumva ko kwigisha imyororokere ari ikimwaro, nyamara kudasobanurira abana bacu ibireba ubuzima bwabo ni ugutesha agaciro umuco aho kuwurinda.”

Umwe mu barimu bo kuri iryo shuri, Dusengimana Marie Claire, yavuze ko bagerageza gusobanurira abanyeshuri ibijyanye n’imyororokere, asaba n’abandi barimu kubigira inshingano zabo nta pfunwe.

Yagize ati: “Kwigisha imyororokere ni ingenzi cyane mu kubaka Umunyarwanda w’ejo. Iyo abana basobanukiwe neza, birinda ingaruka nyinshi zituruka ku kutamenya umubiri wabo.

Ndasaba abarimu bagenzi banjye kudatinya cyangwa ngo bagire ipfunwe mu gihe bigisha iri somo, kuko riba rigamije kurengera abana.Ndasaba  n’ababyeyi kugira uruhare mu gusobanurira abana babo ibijyanye n’imyororokere.”

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Imvaho Nshya, bavuze ko bagerageza kuganiriza abana babo ku bijyanye n’imyororokere, n’ubwo bemera ko hari aho bigora bamwe kubera isoni, cyane cyane mu gusobanura imyanya ndangagitsina n’uburyo ikora.

Umwe muri bo yagize ati: “Nk’ababyeyi, tugerageza kuganiriza abana bacu ku bijyanye n’imyororokere, n’ubwo atari ibintu byoroshye kuri buri wese. Hari igihe bamwe bagira n’isoni, ipfunwe cyangwa ikimwaro, cyane cyane iyo ugiye gusobanura imyanya ndangagitsina n’uko ikora.”

Yongeraho ati: “Ariko tuba tuzi ko kubasobanurira ari ingenzi, kuko iyo umwana atabimenye mu rugo ashobora kubyigira ahandi mu buryo butari bwiza. Ni yo mpamvu twumva ko n’ubwo bitugora, tugomba gutsinda isoni tukaganiriza abana bacu ku buzima bwabo.

Gahunda ya Fresheri ku Ishuri ni imwe muri gahunda z’ubukangurambaga za Isuku Hose Campaign zigamije guteza imbere isuku mu gihugu hose. Yaherewe ku mashuri hashingiwe ku kuba umwana iyo afashe umuco akiri muto awukurana.

Mu Rwanda, ikibazo cy’igwingira mu bana gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’isuku nkeya. Iyi gahunda yitezweho gufasha abana kumenya no gukurikiza indangagaciro z’isuku n’ubumenyi buzabagirira akamaro mu buzima bwabo bwose.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee
MIGEPROF yasuye ikigo cya Notre Dame de Fatima

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA