Abatorewe kuyobora Imidugudu mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje gufatanya n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano, birimo ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano zitwa ‘ibyuma’, ihohoterwa n’amakimbirane yo mu miryango.
Abo bayobozi bavuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyo bikorwa, bagakorana n’abaturage mu gutanga amakuru ku gihe no gufasha inzego zibishinzwe gukurikirana abishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, hagamijwe ko abaturage babaho batekanye.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Serebuto Rwabukwisi avuga ko mu byo ashyize imbere harimo guhangana n’abanywa cyangwa baba barahishe ibyitwa ‘ibyuma’ n’inzoga z’inkorano, agaragaza ko nta gace bakwiye kwemerera kuba indiri y’ibikorwa bishobora kubangamira umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Tugiye gufatanya n’abaturage kugira ngo duhangane n’abanywa cyangwa bacuruza ibyitwa ibyuma n’inzoga z’inkorano. Tuzashishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo aho ibyo bikorwa biri hose bimenyekane kandi inzego zibishinzwe zibikurikirane. Intego yacu ni ugukumira ibishobora guteza umutekano muke, kugira ngo abaturage babashe gukora imirimo yabo batekanye.”
Uyu muyobozi avuga ko gukumira ibyo bikorwa bisaba ko abaturage badaceceka igihe babonye ibishobora guteza ibyago, ahubwo bakabimenyesha ubuyobozi bw’ibanze cyangwa inzego z’umutekano kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.
Murekatete Adeliphine watorerwe kongera kuyobora Umudugudu wa Muhe, avuga ko azibanda ku gukumira ihohoterwa n’amakimbirane yo mu miryango, asanga na byo bishobora guhungabanya umutekano n’imibanire y’abaturage.
Avuga ko kuba atuye mu gice cyegereye umujyi, aho avuga ko hakunze kugaragara abantu bambura abaturage (gutera kaci), bisaba gukomeza kuba maso no gukorana n’abaturage kugira ngo ibyo bikorwa bikumirwe.
Yagize ati: “Mu byo ngiye gushyiramo imbaraga harimo kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane yo mu miryango. Tuzakangurira abaturage gukemura ibibazo mu miryango, aho kugira ngo birangire habaye urugomo. Abakora ibikorwa by’ihohoterwa, harimo nabambura abaturage, na bo tuzafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.”
Yongeraho ko ubuyobozi bw’Umudugudu bukwiye kuba hafi y’abaturage, bukamenya ibibazo bahura na byo kandi bugashishikariza abakorerwa ihohoterwa kubimenyesha inzego zibishinzwe, aho kubyihererana.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Byimana, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, yashimiye abatorewe kuyobora Imidugudu, abasaba kuzakorana n’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza no gukumira icyahungabanya umutekano.
Yabasabye kudafata inshingano bahawe nk’izo kuyobora abaturage gusa, ahubwo bakazikoresha mu kumenya ibibazo bibugarije, kubikumira hakiri kare no gufatanya n’izindi nzego mu kubaka umutekano urambye.
Yagize ati: “Abatorewe kuyobora Imidugudu turabasaba kuzakorana n’abaturage, bakamenya ibibazo bibugarije kandi bagafata iya mbere mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano. Nibahagurukire kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano, kanyanga n’ibyitwa ibyuma, aho abantu babinywera cyangwa babicuruza hose. Aho babonye ibikorwa nk’ibyo, bajye batanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe hakurikijwe amategeko.”
Guverineri yasabye abayobozi bashya kudaha icyuho ibikorwa by’urugomo n’ibindi byaha, ahubwo bagaharanira ko buri muturage yumva ko afite uruhare mu kubungabunga umutekano w’aho atuye.
Yashimangiye ko kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bidakwiye kugarukira ku kubimenya bimaze guteza ibibazo, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubikumira, gukangurira abaturage kwirinda ingaruka zabyo no gutanga amakuru ku gihe.
Yanibukije abayobozi b’Imidugudu ko bakwiye kwita ku makimbirane yo mu miryango n’ihohoterwa, kuko kutabyitaho bishobora gutuma ibibazo byoroheje bikura bikavamo urugomo n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati: “Abayobozi b’Imidugudu bakwiye kuba hafi y’abaturage, bakabatega amatwi kandi bakamenya ibibazo bafite. Iyo amakimbirane yo mu miryango n’ihohoterwa bikumiriwe hakiri kare, bifasha kurinda umutekano w’abagize umuryango n’uw’abaturanyi. Turabasaba kandi gukorana n’inzego zibishinzwe, kugira ngo ibibazo byose bikumirwe bitaragera aho bihungabanya umutekano rusange.”
Abatorewe kuyobora Imidugudu mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko biyemeje gukorana n’abaturage mu kubaka Imidugudu itekanye, aho buri wese agira uruhare mu gukumira ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, hakabaho ubufatanye bw’abaturage, ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano.

