Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, yasobanuye ko kuba mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragara ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira atari uko ibiribwa bihabuze, kuko bihera, ahubwo ari ikibazo cy’imyumvire.
Yabigarutseho mu Karere ka Gicumbi ahabereye inama yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru igamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana, yiha intego igira iti ‘zeru mu mirire mibi n’igwingira ry’abana, yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Iyo nama yari igamije kongera imbaraga mu rugamba rwo kugera ku ntego ya zeru mu mirire mibi na zeru kugwingira ku bana, hibandwa cyane ku guhindura imyumvire no gukoresha neza ibiribwa biboneka mu ngo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolée, yagaragaje ko igwingira rikigaragara muri bamwe mu bana ridaterwa n’ubuke bw’ibiribwa, ahubwo rishingiye ahanini ku myumvire n’imikoreshereze y’ibiribwa biboneka mu ngo.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, nk’uko byahoze bivugwa, Gicumbi ni ikigega cy’ibiribwa, haba ibikomoka ku matungo ndetse n’ibikomoka ku buhinzi. Bityo rero, ntibikwiye ko umwana arya igi ryamenetse cyangwa ngo anywe amata make kubera ko ayandi ajyanwa ku isoko. Umwana akwiye kubanza guhaga, ibindi bikabona kujya ku isoko.”
Yakomeje ashimangira ko ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire bukenewe, agaragaza ko umwana akwiye guhabwa indyo yuzuye mbere y’uko umusaruro ujyanwa ku isoko.
Yagize ati: “Turibanda cyane ku kwibukiranya ko umwana abanza guhaga no kubona indyo yuzuye, ibindi bikabona gukurikiraho.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iyo nama ari umwanya wo gusesengura igitera igwingira kuko nubwo imibare igabanyuka ariko bitaragera ku kigero gishimishije.
Ati: “Nkuko twabibonye ari Akarere ka Burera cyangwa Gicumbi hari aho imibare yavuye ndetse naho igeze, ariko munyemerere buri wese yaba umufatanyabikorwa cyangwa abayobozi b’Inzego z’ibanze kuko twese turi hano nidushake impamvu ndetse n’ingamba zashyirwa mu bikorwa mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.”
Yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwita ku mirire iboneye y’abana, hagamijwe kubarinda igwingira n’ingaruka zaryo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) Dr Emmanuel Safari, yavuze ko mu nshingano zabo, bafatanyije na World Vision, bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu gukumira igwingira, cyane cyane bahereye ku muryango.
Yagize ati: “Kurwanya igwingira bigomba gutangira umwana agisamwa, kuko iyo umwana agize imirire mibi bigira ingaruka ku mikurire y’ubwenge bwe. Nidukomeza kurebera izamuka ry’imibare y’abana bagwingira, bizagira ingaruka zikomeye ku gihugu cyacu mu myaka iri imbere. Dukwiye gufatanya, duhereye mu rugo naho umwana ari hose, tukamwitaho uko bikwiye.”
Yakomeje asaba buri wese kugira uruhare muri uru rugamba, ati: “Ni yo mpamvu twicaye hano tuganira kuri iki kibazo, kuko kidusaba twese kugiha umwanya. Ni ikibazo cyacu twese, ntihakagire uba indorerezi, ahubwo buri wese ajye mu ngamba zo kurwanya igwingira.”
Ubushakashatsi bugaragaza ko uhereye 2020 kugeza 2025 hari Uturere tutigeze tugabanya umubare w’igwingira turimo Kicukiro, Gisagara, Karongi, Rusizi, Gatsibo na Kirehe ndetse hakaba n’utundi twagabanyije hejuru ya 10% harimo Ngororero Nyabihu, Ruhango, Gakenke, Nyaruguru, Musanze aha byatanze umukoro wokongera ubukangurambaga ku mirire iboneye, gukurikirana imikurire y’abana, no gushishikariza imiryango gushyira imbere ubuzima bw’umwana mbere yo gutekereza inyungu z’isoko.
Abitabiriye inama bose biyemeje gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije kurandura burundu imirire mibi n’igwingira, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’abana n’Igihugu muri rusange.





