Bamwe mu banyamuryango ba za koperative ziherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko kuyoborwa n’abafite ubumenyi buke mu icungamutungo bituma bahura zimwe zitamara kabiri kugeza ubwo koperative zisinzira burundu.
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa koperative 1999, ariko kuri ubu izikora neza ni 1040, akenshi biterwa n’imicungire yazo, zimwe zisenyukira mu zindi, hari n’izifunga ibikorwa byazo bitewe n’impamvu zitandukanye zari zatumye zishingwa.
Abo baturage cyane abo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, basanga kuyoborwa n’umuntu, utarize ngo amenye kuba yakuzuza neza ibitabo by’icungamutungo, kimwe n’umuyobozi udafungutse mu mutwe bituma koperative ishobora kuzima burundu kandi ikaba yasiga abanyamuryango mu bihombo kugeza n’ubwo hashobora guterezwa cyamunara.
Umwe mu banyamuryango bahoze bafite koperative Ikirezi yo mu Murenge wa Musanze yakoraga ubuhinzi bw’imboga, Mutuyimana Josephine, avuga ko akenshi ibihombo bahuye nabyo byatewe no kuba ubuyobozi bwabo butaruzuzaga neza ibitabo by’umuryango.
Yagize ati: “Twari dufite koperative yahingaga imboga imbuto n’ibirayi, twari tugeze ku rwego rwo kuba twashyira kuri konti yacu nka miliyoni zisaga 10, twajyaga tuguriza bamwe mu banyamuryango, ubwo umubitsi n’umwanditsi bakandika ayo mafaranga bavangavanga inyandiko, ntitumenye abishyuye, abarimo imyenda ku buryo twisanze mu gihombo, kuyoborwa n’abantu batize ni ikibazo gikomeye nawe umuntu wize amashuri 6 abanza yabasha ate gucunga miliyoni 20?”
Mutuyimana akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko Koperative yabo ihombejwe n’ubumenyi buke bw’abayobozi bahisemo kuyisesa, ariko ikibabaje ngo ni uko kuri ubu barimo gukurikiranwa buri wese kugira ngo hishyurwe umwenda wa miliyoni 4 bari barasashe muri banki.
Yagize ati: “Kuri ubu njye nari nzi ko byarangiye ariko kubera ubujiji bw’abayobozi ba koperative yacu byatumye nyuma y’uko isenyuka twishyuzwa inyungu ziyongera kuri miliyoni 4 twari twafashe nk’inguzanyo muri banki kuri ubu numva bvatwishyuza agera kuri miliyoni 7 kuko inyungu n’ibihano byagiye bizamuka, kubera rero ko twayafashe mu buryo navuga bwa magirirane ubu buri wese arishyuzwa twarayobewe.”
Kuba hari abayoborwa n’abayobozi badafite ubumenyi biteza igihombo kandi bishimangirwa na Mutsindashyaka Evariste wo muri koperative y’abatwara amagare mu mujyi wa Musanze.
Yagize ati: “Hari za koperative rimwe na rimwe zihomba kubera imyumvire yo kumva ko bagomba kuyoborwa n’umuntu utarize ngo atazabiba, abandi bakayoborwa n’abo mu miryango yabo bafitanye isano; muri iki gihe ntabwo ari ngombwa na busa, kuko ubu tugeze mu bihe by’ikoranabuhanga, amafaranga ntakibikwa mu mahembe, uba wicaye hano amafaranga ukayakura kuri konti, ukayazana kuri telefone, ubwo se umuntu utarize yabikora ate? Imyumvire nk’iyo ni yo ntandaro y’isenyuka rya koperative rya hato na hato ndetse n’ibihombo.”
Umuyobozi w’agateganyo w‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) Umugwaneza Pacifique, avuga ko hari za koperative muri iyi Ntara y’Amajyaruguru zagiye zisinzira bitewe nuko bamwe nyine imyumvire yabo ikiri hasi, cyangwa se hakaba izivuka kubera igihe runaka bitewe na gahunda iba iriho
Yagize ati: “Hari zimwe muri koperative zihomba kubera nyine kuyoborwa n’abantu badafite ubumenyi, ngo ngaho ubwo yize azabiba ntabwo aribyo; iyi myumvire ikwiye kuganirwaho kandi dukora ubukangurambaga muri za koperative, ntabwo abantu bize ari abajura, ushobora kugira amakosa n’ibyaha ariko ukabikora atari uko wize, kuko n’abatarize bariba, kandi byagaragaye ko koperative nyinshi zagiye zihura n’ibihombo kubera nyine imyumvire yo kuyoborwa n’abadafite ubumenyi mu miyoborere n’icungamutungo.”
Akomeza avuga ko ahubwo abanyamuryango bakwiye gutora inyangamugayo ariko ijijutse mu gucunga umutungo no kuyobora abandi, ariko bize, kandi itegeko rivuga ko uyobora koperative akwiye kuba azi gusoma no kwandika gusa ngo ntabwo risobanura icyiciro cy’amashuri umuntu akwiye kuba yarize.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, we asanga uretse no kuba ngo hari za koperative zihomba kubera impamvu zimwe na zimwe, asaba ahubwo abaziyobora kutita ku nyungu zabo bwite ngo kuko nabyo bikurura imigendekere mibi ya koperative, ahubwo avuga ko abumva bakwiye kuyoborwa n’abatarize ibyo ari imyumvire itajyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.
Yagize ati: “Usanga abari muri komite basa n’abagize akarima koperative, bikorera ibyo bashatse mu nyungu zabo ntabwo bikwiye, kuko abantu bishyira hamwe bagamije kwiteza imbere, kubirebana n’imyumvire ikiri hasi ubu twatangiye urugendo rwo gusobanurira abanyamuryango impamvu, abayobozi bagomba kuba bafite ubumenyi bw’ibanze nk’uko itegeko rigenga amakoperative ribiteganya kugira ngo inyandiko za koperative zijye ku murongo.”
Mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa koperative zigera ku 1999, ariko kuri ubu izikora neza ni 1040, izindi zagiye zihuza n’izindi, hari izitagikora burundu, hari izasinziriye kubera impamvu zinyuranye, RCA ikaba ivuga ko hagiye gushakwa ingamba hagasigara koperative zikora neza.