Amajyaruguru: Polisi irasaba abanyamakuru kudakora inkura za biracitse gusa
Amakuru

Amajyaruguru: Polisi irasaba abanyamakuru kudakora inkura za biracitse gusa

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 16, 2024

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface avuga ko bibabaje kuba hari bamwe mu banyamakuru bikundira gukora ku nkuru za biracitse mu Rwanda kandi hari byinshi byiza byavugwa.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rutikanga yavuze ko itangazamakuru ari umuyoboro uhuza abaturage n’abayobozi ariko ngo ababazwa cyane n’inkuru za biracitse kandi n’abayobozi babo ngo hakaba hari ababiha umugisha.

Yagize ati: “Mbere na mbere umunyamakuru ni umunyarwanda, ariko hari abishimira gukora inkuru zitubaka umunyarwanda cyangwa se ngo abe yakuramo inama zamuteza imbere, ahubwo akandika cyangwa agatangaza inkuru ye bitewe n’umuyoboro akoreramo ishobora kuba yasenya sosiyete aho kuyubaka, ibi rero ntabwo ari byo, simvuze ko ibitagenda neza bidakwiye gutangazwa, ariko nanone burya inkuru ibiba amahoro ni yo nziza ku benegihugu.”

Akomeza agira ati: “Hari umunyamakuru ushobora kubyuka akavuga ko mu Kinigi umutekano ari muke…agatangaza ko abaturage batabaza Perezida wa Repubulika ibintu bikajyaho bigafatwa nk’ibikomeye nyamara hari uburyo byaganirwaho ikibazo kigakemuka hatabayeho guhabura umuturage.”

ACP Rutikanga avuga ko Umunyamakuru afite uburenganzira bwe bwo gutangaza ariko ko akwiye gushishoza, aboneraho no gusaba bamwe mu banyamakuru kutinubira ko badahabwa amakuru ku gihe mu gihe bayasabye nko mu nzego za Polisi n’ahandi.

Yagize ati: “Abanyamakuru bo mu Rwanda bafite igihugu cyiza kandi kibumva ni yo mpamvu na Polisi ijya ibegera bagakorana ibiganiro yemwe n’izindi nzego zijya zibaganiriza bagasabana, ariko hari bamwe bajya baduhamagara rimwe na rimwe turi mu nama cyangwa se tuyiyoboye, Umunyamakuru wamusaba kwihangana ko umuvugisha inama irangiye akaba asohoye inkuru ituzuye kandi rimwe na rimwe ari ibihuha, twifuza ko itangazamakuru ryacu rikora ibyubaka n’ibitanga inama.”

ACP Rutikanga asaba na bamwe mu banyamakuru bajya bafotora imirambo cyangwa se bagashyamirana n’inzego z’umutekano baba bahuriye mu kazi kujya babyirinda.

Yagize ati: “Hari ubwo umunyamakuru aza agatangira gufotora ibyo abonye byose kandi n’inzego ahasanze atazivugishije ngo azibwire, abanyamakuru bajye bitwararika kuko hari ubwo bashobora kwishyira mu kaga”.

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru Kwizera Junalis yagize ati: “Umunyamakuru ni umuntu abantu bose baba bazi ko avuga ukuri, ariko hari abakora inkuru ugasanga mu by’ukuri arikorera ibijyanye n’amarangamutima ye, hari abigira inkuru ziri ku ruhande rubi rutigisha umuturage, yego dukwiye gutangaza ibigenda n’ibitagenda, ariko dukwiye no kwigisha twerekana ibyiza by’igihugu.”

Kwizera akomeza avuga ko itangazamakuru rya biracitse kandi rikabya inkuru ari kimwe mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yagize ati: “Ku Isi yose umunyamakuru wese aba ari umuntu ufatwa nk’umunyakuri kandi yumvwa vuba, ni nako byagenze rero itangazamukuru ryo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ryacengezaga ivangura ry’amoko n’uturere, kugeza ubwo hicwa Abatutsi basaga miliyoni 1 mu gihe cy’amezi 3, twishimira rero ko Leta ubu igenda icungira hafi itangazamakuru iriha amahugurwa ndetse ikigisha Ndi Umunyarwanda”.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhoza , Akarere ka Musanze Nsanzimana Eulade asanga koko hari bamwe mu banyamakuru bakora inkuru ugasanga bwacya umuturage ahunga igihugu cye

Yagize ati: “Nk’ubu nka twe dutuye hano hafi y’ibirunga ushobora kumva umunyamakuru aratangaje ngo umutekano ubaye muke umwanzi yavuye mu birunga ageze mu mujyi wa Musanze ku bilometero 5, icyo gihe nta kindi kintu wakongera gukora usibye n’ibyo tumaze iminsi tubona abanyamakuru bavuga ibihuha gusa dushimira Ubuyobozi bwacu bugerageza gukumira ibi bibazo.”

Nsanzimana yongeraho ko ngo hari na bamwe mu banyamakuru bagikangisha ngo ndakwandika

Yagize ati: “Usibye no kuba hari abanyamakuru bandika cyangwa bavuga inkuru za biracitse hari n’abandi baza bagutera ubwoba bagamije indonke, waba udashishoza akaba agukuyeho amafaranga akigendera akakubwira ko inkuru atakiyitangaje.”

Polisi y’u Rwanda yibutsa abanyamakuru n’Abanyarwanda bose ko gutangaza no gutanga inkuru z’ibihuha cyangwa se zagumura abaturage bihanirwa n’amategeko, ariko nanone ikizeza ubufatanye n’itangazamakuru kuko ngo bose icyo bakora ni ubuvugizi n’imibereho myiza y’umuturage.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA