Amajyaruguru: Rupiya ahembwe 3 yikurikiranya nk’uwahize abandi mu gukoresha  EBM
Ubukungu

Amajyaruguru: Rupiya ahembwe 3 yikurikiranya nk’uwahize abandi mu gukoresha EBM

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 6, 2024

Rupiya Mathias ni we wabaye uwa mbere mu gukoresha EBM, mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ari ku nshuro ya gatatu ahembwe yikurikiranya, bityo agakangurira bagenzi be ndetse n’abaguzi gukoresha neza EBM, kuko bibafitiye inyungu.

Yahembwe mu kuhango wabaye ku nshuro ya 22, ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahembaga abasoreshwa bitwaye neza mu kubahiriza inshingano zijyanye no gusora neza, mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Rupiya ni umugabo w’imyaka 80, akomoka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, avuga ko yatangiye gukora ubucuruzi mu 1980, avuga ko muri ibyo bihe byabo uwajyaga mu bucuruzi yafatwaga nk’umuntu utarize, ku bijyanye n’umusoro ngo ntabwo bamenyaga iherezo ryawo kuko umusaruro wavagamo utageraga ku Banyarwanda bose.

Yagize ati: “Njye nta kintu na kimwe nasohora mu iduka ryanye kidafite EBM, nta muguzi waza iwanjye ngo asige EMB, nanjye ntabwo nagura ikintu ngo mpave utampaye EBM, ibi rero biramfasha cyane kuko mba numva ko amafaranga ntanze ku gicuruzwa aba atavuyeho ayagenewe umusoro, bigatuma ntanga kandi nkasaba EBM, ibi bintu narabihuguriwe nzamura imyumvire  kandi nasanze ari byiza kuko ubu bampaye igikombe kandi giherekejwe n’amafaranga urumva se ntari mu nyungu kandi mfatwa nk’umucuruzi n’umuguzi w’intangarugero.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko abadatanga EBM baba bakorera mu kajagari ngo kuko kuyitaho no kuyikoresha ari kimwe mu byubaka uyikoresha.

Rupiya Mathias ahembwe gatatu yikurinya nk’umucuruzi wahize abandi mu gukoresha EBM

Yagize ati: “Icya mbere iyo ukoresha EBM umenya ibiri mu kigega cyawe (Stock), bigatuma umenya ibicuruzwa byawe aho bigeze, ikindi uyikoresha aba arimo gutanga imisoro izubaka Igihugu, uwayisabye na we bituma ajyana ibicuruzwa mu mutekano kuko mu nzego zishinzwe imisoro n’amahoro ntacyo zimukurikiranaho ku bicuruzwa bye.”

Rupiya akomeza avuga ko kuri ubu imiyoborere myiza yatumye umucuruzi mu Rwanda agira agaciro kuko nawe byagaragaye ko agira uruhare mu kubaka Igihugu.

Yagize ati: “Kuri ubu umucuruzi wo mu Rwanda agira uruhare mu kubaka igihugu kandi akabigiramo inyungu, gucuruza utanga inyemezabuguzi ni uburyo bwiza bwo kubaka igihugu, iki gihembo mbonye akaba ari icya gatatu.”

Niyonshuti Leonard Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, avuga ko kugira ngo bariya baturage babashe kugaragara mu byiciro by’abahembwa kubera baba bakoresheje EBM ngo binyura muri gahunda ya mudasobwa (systeme) yashyizweho na RRA.

Yagize ati: “Ni byo koko hagenda hagaragara abaturage bakoresha neza EBM neza tubibona binyuze muri sisiteme, ntabwo ari umuntu cyangwa itsinda ribahitamo, iyo agiye kugura yaka inyemezabuguzi akoresheje telefone ye ibyo bituma tubona uburyo akoresha EBM.

Umuntu ugiye kugura niyake inyemezabuguzi; kandi EBM si umusoro, si ikiguzi kugira ngo ube wayitunga ahubwo ni igikoresho kidufasha gukusanya imisoro,  ndashimira rero abantu bose baka bakanatanga inyemezabuguzi kuko ni imwe mu nzira yo kuzamura Igihugu.”

Intara y’Amajyaruguru ni yo yabaye iya mbere mu gukusanya imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta kuko yinjije miliyari 44.73, ikaba yari yarahize miliyari 48.67, ikaba yaresheje imihigo ku gipimo cya 91,5%.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA