Amajyaruguru: Ibiciro by’ibiryo by’amatungo bihanitse bituma bagabanya ayo borora
Amakuru

Amajyaruguru: Ibiciro by’ibiryo by’amatungo bihanitse bituma bagabanya ayo borora

NYIRANEZA JUDITH

January 30, 2026

Aborozi bo mu bice bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko ibiryo by’amatungo bibagora bitewe nuko babigurira kure kandi n’ibiciro biri hejuru, bakaba badashobora gukomeza kuzamura umubare w’amatungo borora ngo abe menshi.

Aborora amatungo magufi by’umwihariko bo mu Turere twa Gicumbi, Musanze, Rulindo, Gakenke na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru borojwe n’umushinga PRISM bagaragaje ko ibiryo by’amatungo bihenze ku buryo bamwe muri bo bahitamo kugabanya umubare w’ayo borora.

Nizeyimana Elias wo mu Mudugudu wa Kirwa, mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi yavuze ko ibiciro by’ibiryo by’ingurube bihanitse, bikaba bica intege aborozi.

Ati: “Ku bijyanye n’imbogamizi, ingurube zirabwagura ariko hano ntitubona ibiryo byazo ku biciro bitworoheye kuko mu bindi bice usanga babona amafaranga ari hejuru, nk’ubu ibiryo by’amatungo ku isoko birahenze, ariko ikiguzi cy’amatungo ni amafaranga make. Abantu bagiye babura uburyo bazihahira, bagahitamo kugurisha nk’ingurube 2, agasigarana imwe.”

Yakomeje asobanura ko hari abatangiye kwikuraho amatungo.

Ati: “Umuturage yamenyereye korora kijyambere, kandi ntuterera itungo hanze ngo rijye kurisha, ahubwo urarigaburira, noneho wareba ugasanga nko mu kwezi iriye ibilo nka 20, kimwe kigura magana atanu ugasanga yo yaba itayungutse. […] Hari abantu bari kwikuraho ingurube kuko bigoye kugira ngo umuturage abone 500 Frw.”

Ntahombasize Bosco ucuruza amatungo wo mu Kagari ka Cyoha, mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo yavuze ko umushinga ufite gahunda yo kubahuriza hamwe bagakorera mu matsinda, kandi bigaragara ko bageze ku rwego rutuma nabi ubwabo nyuma yo kugenda bazamuka bakoroza bagenzi babo, bishyiriyeho aho bacururiza ibiryo by’amatungo.

Ati: “Ibiryo by’ingurube byarabuze, birahenda ntibikunda kuboneka nubibona abibona hejuru y’amafaranga y’u Rwanda 500, mbere ikilo cyaguraga 250Frw, 200 Frw. Aborozi babura uko bagura ibiryo byo guha amatungo, urumva aho kugira ngo zimupfire ubusa agahita agurisha.”

Yavuze kandi ko bafite ikibazo cy’amazi muri iryo soko ku buryo ukeneye kunywa amazi bimusaba kwambuka hakurya mu isoko kuri Base.

Abayobozi bo muri utwo Turere bose bahuriza ku kuba koko ibiryo by’amatungo bihenda, aborozi bikabagora no kubibona hafi yabo, ndetse n’ugiye kubishaka akabibona kure, bityo ari igiciro n’amatike byose bikaba bibagora.

Bagaragaje ko imbogamizi ari uko ibiryo by’amatungo bigenda bihenda, usanga kuri bamwe bigenda bigora kubyigondera, bagatekereza ko kuba aborozi bajya biyegeranya mu matsinda, ibiryo bakabitumiriza hamwe byagabanya ikiguzi, bakabona ahacururizwa ibiryo by’amatungo cyangwa bagakora iguriro rimwe.

Bavuga kandi ko biciye mu bafatanyabikorwa, hashyirwaho iguriro ry’ibiryo by’amatungo ryegerezwa aborozi baba bishyize hamwe, mu gihe hategerejwe ko hakubakwa inganda z’ibiryo by’amatungo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore aheruka kubwira Inteko rusange y’Abasenateri ko ibibazo bigaragara mu bworozi birimo bishakirwa ibisubizo.

Ati: “Hari ibyo Leta cyangwa se Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ubundi ikomeza gufasha aborozi no gukomeza kuganira n’abashoramari kugira ngo icyo cyuho tucyumwe kimwe, ari ikijyanye no kubona ibyo biryo biturutse mu mirima isanzwe, ari ukubigabanya duhereye kuri ibyo bakura hanze […] no kugira ngo bya bindi biva mu nganda byongere bigaruke nanone bijye mu matungo.”

Aborozi bagerageje kwishakamo ibisubizo

Nubwo ikibazo cy’ibiryo by’amatungo kitoroheye aborozi, ariko batangiye gushakisha uburyo babona ibisubizo, bifashishije uburyo bwo kubona ibiryo by’amatungo byunganira ibyo bagura.

Ntirenganya Jean Bosco wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, yahawe amahugurwa atandukanye n’umushinga PRISM, hanyuma atangira guhinga Azolla.

Yagize ati: “Mu buryo bwo kubona ibyunganira ibiryo by’amatungo bisigaye bihenda, nungutse ubumenyi bwo gukoresha Azolla, akaba ari ikimera cyo mu mazi gikoreshwa nk’ibiryo byunganira ibiryo by’amatungo magufi.”

Yakomeje asobanura kandi ko yanatangiye ubworozi bw’amasazi y’umukara na bwo bwunganira mu bworozi, bikagabanya igiciro cy’ibiryo by’amatungo.

PRISM ni umushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Ntirenganya Jean Bosco wo mu Karere ka Burera, yifashishije uburyo bwo kunganira ibiryo by’amatungo (azolla)
Aborozi bashishikarizwa kwibumbira hamwe ngo bagerageze kubona ibiryo by’amatungo ku giciro kigerageje kuborohera
Ibiryo by’amatungo biri ku giciro kitoroheye aborozi
Ubworozi bw’amasazi y’umukara ni bumwe mu buryo aborozi batangiye mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA