Amajyepfo: Baravuga imyato Polisi ikomeje umukwabo mu bakekwaho ubujura 
Ubutabera

Amajyepfo: Baravuga imyato Polisi ikomeje umukwabo mu bakekwaho ubujura 

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 24, 2024

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kamonyi, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, barashimira Polisi y’u Rwanda ikomeje gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura  n’ubwambuzi.

Ibi barabitangaza nyuma y’aho Polisi y’Igihugu ifashe bamwe mu bahungabanya umutekano cyane cyane bakekwaho kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura.

Ni mu gihe kandi kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, hari bamwe mu bahungabanya umutekano bafashwe ndetse Polisi ishimangira ko itazihanganira abishora mu bikorwa bibi ibyo ari byo byose. 

Nshimiyima Olivier wo mu Karere ka Nyaruguru, yagize ati: “Nk’uyu munsi Polisi ndashima uburyo Polisi iri kudufasha guhangana n’abajura kimwe n’abandi badutegera mu nzira bakatwambura.”

Semana Adriane wo mu Karere ka Nyamagabe, na we  agaragaza ko batangiye kwizera umutekano wabo kuva aho Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego batangiye guhagurukira abo bakekwaho ubujura n’ubwambuzi.

Ati: “Jyewe ntabwo nabura gushimira Polisi kuko abajura mu minsi ishize barantangiriye banyambura telefoni n’ibyango bakeka ko harimo amafaranga nyuma baza kubita ndabitora. Urumva rero kuba Polisi yatangiye kubafata ubu twizeye ko umuteka wacu ugiye kuba mwiza”.

Isingizwe Christine wo mu Karere ka Kamonyi we yifuza ko Polisi ishyira imbaraga mu bikorwa byo guhashya abahungabanya umutekano w’abaturage.

Ati: “Ni byo koko Polisi iri gukora ibikorwa byo kudufasha gukumira no guhashya ibikorwa bihungabanya umutekano, ariko jyewe nkeneye ko idufasha kubishyiramo imbaraga ku buryo abajura n’abandi bahungabanya umutekano bacika burundu.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, ashingiye ku bantu bafashe uyu munsi, yahamije ko Polisi yabahagurukiye.

Ati: “Uyu munsi taliki ya  24/11/2024, mu ijoro ryashize Polisi ikorera mu Intara y’Amajyepfo twakoze ibikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho guteza umutekano muke, maze mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Lunda dufata abantu 4 b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 30.”

Yavuze ko muri abo bakekwaho ubujura harimo abitwaza ibikoresho bikomeretsa birimo inzembe, intwaro gakondo n’ibindi. 

Abafashwe  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, mu gihe abafatiwe mu Karere ka Nyamagabe ari batandatu bari hagati y’inyaka 27 na 47, na bo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Mu Karere ka Nyaruguru, mu Mirenge ya Ngoma na Ngera,  hafatiwe  abantu 5 b’igitsina gabo bari hagati y’imyaka 17 na 40 bafungiye kuri Sitasiyo ya Ngera. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo akomeza ashima uruhare rw’abaturage mu rugamba rwo guhangana n’abajura, abasaba gukomeza gutanga amakuru no ku bo baba bafitanye isano bishora mu ngeso zihungabanya umutekano. 

Yaboneyeho gushimangira ko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira abakora ubujura n’ibindi bikorwa bibi bibasuboza inyuma mu iterambere. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA