Amajyepfo: Hagaragaye ibikorwa by’ubujura 500 mu mezi abiri
Amakuru

Amajyepfo: Hagaragaye ibikorwa by’ubujura 500 mu mezi abiri

UWIZEYIMANA AIMABLE

November 10, 2024

Polisi y’u Rwanda yahishuye ko mu mezi abiri ashize, mu Ntara y’Amajyepfo habaruwe ibikorwa by’ubujura byamenyekanye bisaga 500, iboneraho kuburira abacyishora muri izo ngeso mbi.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bo mu Ntara yAmajyefo bamaze igihe bataka ko babangamiwe n’abajura bitwikira ijoro bakabiba amatungo abandi bakabategera mu nzira bakabambura.

Shumbusho Ezekiel wo mu Murenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango, avuga ko bugarijwe n’abajura bitwikira ijoro bakabiba amatungo.

Ati: “Twebwe hano mu Murenge wa Kabagali, dufite ikibazo cy’abujura baza nijoro bakatwiba amatungo cyane cyane ihene, bikarangira aburiwe irengero. ku  buryo twifuza ko ubuyobozi budufasha iki kibazo kikabonerwa umuti urambye kuko ntibitaba tuzisanga twasubuye kurarana n’amatungo”.

Nsabimana Eric utuye mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko ubuyobozi bukwiye gukemura ikibazo cy’ubujura bubategera ku bipangu bukabambura.

Ati: “Hano mu Mujyi wa Muhanga dufite abajura badutegera ku bipangu bakatwambura, nkanjye bantegeye ku muryango ndi utaha bahita banyambura telefoni. Rero ubuyobozi bukwiye kudufasha gukemura iki kibazo.”

Umwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, na we avuga ko bamwamburiye imashini mu muhanda ari gutaha ku mugoroba.

Ati: “Abajura barahari kuko mu minsi ishize nanjye banyambuye imashini, bigize nk’abanyeshuri birangira bayijyanye. Rero icyo nifuza ni uko ubuyobozi bwadufasha aba bajura bagakorerwa umukwabo bagafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Boniface Rutikanga, yagarutse ku mubare w’ibibazo by’ubujura bakiriye mu mezi abiri ashize, ashimangira ko Polisi itazihangananira abajura bahungabanya umutekano w’abaturage.

Umuvugisizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’AMajyepfo byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024.

Ati: “Nagira ngo mbwire abantu bari kwishora mu bikorwa by’ubujura butandukanye, ko Polisi y’Igihugu yabahagurukiye kandi itazabihanganira. Rero urubyiruko ruri muri ibi bikorwa narugira inama yo gukura amaboko mu mifuka bakava mu byo barimo kuko ntaho bizabageza hatari mu buzima bubi gusa”.

Ibyinshi mu bikorwa by’ubujura Polisi y’Igihugu ivuga ko byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo, ni ubujura bw’inka n’amatungo magufi, gushikuza telefoni kimwe no gutegera abantu mu mayira bakabambura, kwiba insinga z’amashanyarazi hamwe no gutega abatwara za moto bakabambura.

Ibindi Polisi itangaza bibangamiye umutekano byagaragaye birimo ibibazo byo gukubita no gukomeretsa birenga 400, ibyo kwangiza ibintu by’undi bigera ku 116 n’ibyo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigera kuri 60.

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibiganiro igirana n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe n’uburyo bwo kunoza imikoranire n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA