Amajyepfo: Imyumvire mibi y’ababyeyi itera igwingira n’ibibazo by’imirire mu bana
Amakuru

Amajyepfo: Imyumvire mibi y’ababyeyi itera igwingira n’ibibazo by’imirire mu bana

HABIMANA Eric

March 20, 2026

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bamwe mu bafite inshingano zo kwita ku marerero mu Ntara y’Amajyepfo bagaragaza ko kudahindura imyumvire kwa bamwe mu babyeyi bikiri imbogamizi ikomeye ituma iki kibazo kitaranduka.

Ibi babishingira ku kuba hari ababyeyi bakora ubuhinzi n’ubworozi ariko umusaruro babona bakawugemurira amasoko, abana babo bagasigara nta cyo kurya bafite.

Abo babyeyi ngo ntibaha agaciro indyo yuzuye ku bana babo, bakabaha ibisigaye na byo bidateguwe neza.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda bugaragaza ko nubwo igwingira ryagabanyutseho 6% ku rwego rw’igihugu, hakiri Uturere 11 muri 30 tugifite igipimo kiri hejuru ya 30% by’abana bagwingiye, bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure.

Mu Karere ka Nyamagabe, umwe mu bashinzwe kurwanya imirire mibi n’igwingira wahaye amakuru Imvaho Nshya ariko utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko  hari intambwe yatewe, kuko bavuye kuri 33,4% mu myaka itanu ishize, bakagera kuri 27% ubu.

Icyakora, ashimangira ko imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ari imwe mu mpamvu zituma iterambere ritihuta nk’uko byifuzwa.

Ati: “Hari ababyeyi boroye amatungo cyangwa bahinga, ariko ibyo babonye byose bakabijyana ku isoko, abana babo bakarya ibisigaye. Nyamara umwana akwiye kubanza kwitabwaho mbere y’ibindi.”

Mu Karere ka Nyaruguru ho, imibare y’abana bafite igwingira yaragabanyutse iva kuri 28% igera kuri 17%. Ibi byagezweho binyuze mu kwegera abaturage no guteza imbere amarerero, aho abana babona indyo yuzuye n’ibinyobwa bifite intungamubiri.

Ntakirutimana Donatha, ushinzwe iki gikorwa mu Murenge wa Munini, avuga ko mbere ababyeyi basigaga abana mu rugo nta cyo bafite cyo kurya, ariko ubu amarerero abafasha kubona indyo iboneye.

Ati: “Ubu umwana yirirwa ku irerero akarya indyo yuzuye akananywa amata. N’iyo ageze mu rugo ntabibone, ibyo yariye bimufasha gukura neza.”

Nubwo hari aho byateye imbere, uturere tumwe nka Kamonyi turacyagaragaramo imbogamizi. Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize kavuye kuri 22,5% kagera kuri 21,1%, ibintu bigaragaza ko umuvuduko wo kugabanya igwingira ukiri hasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Slyvere, avuga ko bashyize imbaraga muri gahunda zirimo igikoni cy’umwana kizwi nka “parrainage” kugira ngo bazagere ku ntego yo kugabanya igwingira rigere munsi ya 10% bitarenze 2029.

Ku rundi ruhande, Akarere ka Gisagara ho imibare y’abana bagwingiye yarazamutse, iva kuri 31,6% igera kuri 33,2%. Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko ibi biterwa n’ibibazo by’ubukene n’imiryango igifite ubumenyi buke mu kwita ku bana.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, aka Karere kamaze kubarura imiryango igera ku bihumbi 12 ifite ibibazo by’imirire mibi, ikaba iri gufashwa guhindura imibereho no kubona ibibatunga.

Murwanashyaka Evariste, umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu (CLADHO), avuga ko imwe mu mbogamizi ihari ituma igwira ridacika mu bana ari uko hari abayobozi batabigira ibyabo, bigatuma gahunda zidakorwa neza.

Ati: “Ikibazo ntigisa hose. Hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu zitandukanye, ndetse n’amahugurwa azafasha Uturere twose guhindura imikorere.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, ashimangira ko kurwanya igwingira atari inshingano z’urwego rumwe gusa, ahubwo ari iya buri wese, kuva ku buyobozi kugeza ku baturage.

Ati: “Nimubigira ibyanyu mwese, iki kibazo kizakemuka. Ntihakwiye kumvikana ko hari abageze iyo bajyaga.”

Muri rusange, nubwo igwingira ryagabanyutse rikava kuri 33% mu 2020 rikagera kuri 27% mu 2025, haracyari imbaraga zikenewe, cyane cyane mu guhindura imyumvire y’ababyeyi no kongera ubumenyi ku mirire iboneye.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda  iteganya ko bitarenze umwaka wa 2029, igipimo cy’igwingira kizaba kiri munsi ya 15%, intego izagerwaho ari uko inzego zose n’abaturage bafatanyije guhindura imyumvire no gushyira imbere ubuzima bw’umwana.

Kurandura imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyepfo biracyarimo birantega
Ntakirutimana Donatha ushinzwe kurwanya imirire mibi n´igwingira mu Karere ka Nyaruguru,mu Murenge wa Munini avuga ko amarerero yababereye igisubizo
Abayobizi b’Uturere two Mu Ntara y’Amajyepfo bagiye kwikubita agashyi mu kurandura imirire mibi n´igwingira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA